Mani Martin azitabira iserukiramuco “Bayimba International Festival” muri Uganda

Nyuma yo kuva mu Bufaransa aho yari yitabiriye amarushanwa ya Francophonie, kuri uyu wa kane tariki 19/09/2013, Mani Martin arerekeza mu gihugu cya Uganda mu iserukiramuco mpuzamahanga rizwi ku izina rya “Bayimba International Festival”.

Uyu muhanzi ukomeje kugaragaza ubuhanga buhebuje mu kuririmba by’umwimerere (Live) dore ko anakora injyana nyafurika, niwe muhanzi wenyine w’umunyarwanda wabashije gutumirwa muri iri serukiramuco.

Mani Martin akomeje kugaragara mu maserukiramuco atandukanye hirya no hino. Hamwe baramutumira, ahandi akabisaba bakabimwemerera kubera ubuhanga bamuziho.

Ubutumire bwo kwitabira iri serukiramuco mpuzamahanga Mani Martin yabuhawe nyuma yo kwitabira iserukiramuco Doadoa naryo ribera mu gihugu cya Uganda mu mjyi wa Jinja nk’uko twabitangarijwe na Jean Paul Ibambe umwe mu bamufasha mu kumenyekanisha ibikorwa bye.

Mani Martin.
Mani Martin.

Uyu muhanzi witeguye kugaragaza umwihariko nyarwanda muri iri serukiramuco, arahaguruka i Kigali ari kumwe na Ras Kayaga, Cubaka Justin na Dekilo, aba akaba ari nabo bazamcurangira.

“Bayimba International Festival” izatangira ku wa gatanu tariki 20/09/2013 isozwe ku cyumweru tariki 22/09/2013, Mani Martin akaba azaririmba kuwa gatanu guhera saa yine za nijoro ku isaha ya Kampala.

Mu marushanwa ya Francophonie yitabiriye mu Bufaransa ari mu itsinda “Benegihanga” begukanye umudali wa Bronze.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka