Maître Gims akurikiranyweho gutera inkunga imitwe y’iterabwoba

Umuraperi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, Gandhi Djuna, uzwi nka Maître Gims yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo gutera inkunga imitwe y’abagizi ba nabi.

Maître Gims ni umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane mu bikorwa byo gukwirakwiza imvugo zihembera urwango n’ihohoterwa ryibasira Abatutsi ndetse umwaka ushize wa 2025, ku wa 7 Mata, yari yateguye igitaramo cyahujwe n’umunsi wo gutangira icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Abatutsi bazize Jenoside.

Iki gitaramo cyari cyiswe ’Solidarité Congo’ cyaje guhagarikwa n’ubuyobozi bw’u Bufaransa kuko cyari cyateguwe ku munsi mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31.

Kugeza ubu uyu muhanzi w’icyamamare Gims, ari mu maboko y’inzego z’ubutabera bw’u Bufaransa aho ari kubazwa ku byaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba no kuba hari amafaranga abona ariko aturuka ku bikorwa binyuranyije n’amategeko.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuri Paris Match, Maître Gims ari kubazwa n’abacamanza b’inzobere mu byaha bikorwa n’imitwe y’abagizi ba nabi, bakorera mu biro by’umushinjacyaha w’Umujyi wa Paris.

Amakuru aturuka mu babikurikiranira hafi avuga ko uyu muhanzi yafatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Paris Charles de Gaulle, akigera mu Bufaransa, aho yahise afatwa n’inzego z’ishinzwe abinjira n’abasohoka.

Iperereza ririmo gukorwa kuri uyu muhanzi w’imyaka 39, rirebana n’umuyoboro mugari w’ibikorwa by’iterabwoba ku rwego mpuzamahanga ndetse n’iyezandonke. Biravugwa ko hifashishwaga ibigo byanditswe mu bihugu bitandukanye mu rwego rwo kunyereza imisoro, gutanga inyemezabwishyu z’impimbano.

Kugeza ubu, nta makuru aratangazwa ku ruhande rwa Gims cyangwa abamwunganira mu mategeko, mu gihe iperereza rigikomeje.

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibaryoze ibyo yijanditsemo yagirango adusubize inyuma imana izababaze amaraso yinzira karengane

Niyigaba Emile yanditse ku itariki ya: 11-04-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka