Knowless yashyize hanze indirimbo nshya yise “Baramushaka”
Butera Jeanne uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Knowless yashyize hanze indirimbo nshya yise “Baramushaka”, ikaba ari indirimbo isa n’iyiyama abakobwa baba bashaka gusenya urukundo rw’abikundaniye.
Mu ndirimbo ye, Knowless aba asa n’ubwira umuntu ko agomba kwitonda, ntiyemere ibyo abakobwa bagenzi be bamubwira kabone n’ubwo baba ari inshuti ze magara.
Agira ati: “Aho iyi si igeze biragoye kubona uwo wakwizera. Buri wese asigaye akurura yishyira. Kumenya ukubwiza ukuri cyangwa uvuga ibinyoma ni ikibazo cy’ingutu.
Mperutse guhura n’umukobwa w’inshuti yanjye magara anyangisha uwo nikundira, aramuvugavuga aramumanuka koko avuga ukuntu ari mubi atankwiye. Nyamara iyo umukunzi wanjye aje mbona amureba bidasanzwe nkabona ibinezaneza bimwuzuye mu maso!”
Knowless akomeza agira ati: “Abakobwa b’iki gihe ntibazagushuke ngo utandukane n’uwo ukunda urarye uri menge baramushaka witonde, baramushaka umukomeze, baramushaka, ubiyame ntibakagushuke.” Aya ni amagambo agaragara mu nyikirizo y’iyi ndirimbo ye.

Arongera akagira ati: “Ntako batagira ngo bakwereke ibibi bye ngo ntimuberanye ngo ahora aberamye ukagira ngo ni impuhwe baba bagufitiye zahe zokajya ko ari nka za zindi za bihehe.
Bahora bahimbahimba, bahora bashakashaka icyadutandukanya bakavuga n’ibitajyanye ngo agenda nabi ndetse anasa nabi ngo n’ikimenyimenyi n’iyo yambaye ntajya aberwa. Ibi ni ibiki koko? nzabagenze nte koko? ego, aha!”
N’ubwo bisa n’aho ari ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ibyinitse kandi iryoheye amatwi, ibivugwa muri iyi ndirimbo koko hari igihe usanga bibaho ndetse rimwe na rimwe bigasenya urukundo rw’abikundaniye, iyo ba nyiri ugukundana batabaye maso.
Ni kenshi abahanzi batanga ubutumwa bukomeye mu ndirimbo nyamara ugasanga ababuhawe ntibabuha agaciro, bagahungira mu kumva injyana ibyinitse no kwibyinira gusa.
Knowless azwi mu zindi ndirimbo ze nka “Nkoraho”, “Wari uri he?”, “Follow you”, “Rejoice”, “Icyizere”, “Sinzakwibagirwa”, “Ninkureka” n’izindi nyinshi.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
muvyukuri,ivyuwomwigemeknowlss,adukorerantibisanzwemundirimboziwenakomeze,aterimberekubwanjendabikwifurijekomerezahondanakuramukijecane,imana,iguhezagire.
Butera Ranmba Tkuri Nyuma Mais Ndagusab Twebwe Abafanzi Baw .Uzotegure Ukuntu Twohurira Ahant Tukakogera Ama Ide .Kuko Ni Turinyuma .Imana Ihezagire
Umva Knowless Turagushyigikiye Cyane Kuriyi Ndrimbo Usohoye Mumwaka Wa 2016 Iradushimisha Kdi Nkabanchaka Ko Twaba Inchuti Nokukubona Murakoze
knolless ndamukunda cyane icyo namubwira nazijyere acika inejye azahorane umurava nuko bikwiye kandi tumuri inyuma
though i dont understand rwandanese,i loooooooove n her music,nzambari,warurihe...am now learning baramushaka
from kenya,knowles we love you
Ndakwemera knowless
KNOWLES NDATEMWA ABASANI TURAKWEMERA
knowless icyo nakubwira ndakwemera kdi ndifuza kukubona wazadusuye bugesera /ruhuha thanks
knowless komereza aho tukuri inyuma kandi nticike intege
NTAKINTU NAVUGA KURINORESI AHUBWO,NDASHAKA KO?YANSHIRA KURI FURENDI NITWA NIYIRORA ADAMS NUBYEMERA!!!TUZAG
Courage njye nta kindi mfite nakubwira! Aho wavuye naho ugeze harakwereka imbere yawe uko hazaba hameze. Ibyo nkubwira urabyumva kuruta ababisoma!
Njye nkeka ko uyu mukobwa,ugomba kuba akiri na muto,mu gihe kizaza azaba umuhanzi wo kurwego rwo hejuru. Akenshi,njya numva abantu,cyane cyane abakobwa,bamuvugaho utuntu tudasobanutse,ariko ngirango ibyo bibaho mu bantu,gusa ubona atera imbere.Kuba rero mu buhanzi bwe habamo inama zagirira akamaro abantu batandukanye,ntibitangaje,agombe kuba arimo agenda agira za experiences z’ubuzima ubwo ngirango bigaha ibitekerezo talent ye yaba asanganywe.Ni byiza ko abahanzi bacu baririmba mwene izo ndilimbo zifite inama zitanga,aho guhora muri mama wararaya.Courage kuri uwo mukobwa