Kamichi agiye gusohora indirimbo nshya yise « Ako kantu »
Umuhanzi Kamichi umaze kumenyerwaho inganzo ihambaye dore ko anandikira indirimbo benshi mu bahanzi nyarwanda, yadutangarije ko kuri uyu wa gatandatu tariki 27/04/2013 azashyira hanze indirimbo ye nshya yise « Ako kantu ».
Kamichi akunda kugira indirimbo zifite amazina atangaje ndetse n’ubutumwa butangaje. Ubwo yasobanuraga igisobanuro cy’izina ry’iyo ndirimbo, yagize ati: « Ako kantu ni akajambo gakwiye mu gihe gikwiye. Ni akabuto ka Zahabu ku mbehe ya Feza ».
Kamichi yakomeje atubwira ko aya ari amagambo yo muri Bibiliya kandi akaba ari amwe mu magambo agize iyi ndirimbo ye izaba igize alubumu ye ya gatatu.
Indirimbo "Ako kantu" kandi ngo yakozweho n’abatunganya umuziki (Producers) bane nk’uko yakomeje abitubwira.
Yagize ati : « buri mu producer yongeragaho ako kantu, akantu keza…uwabanje kuyikoraho ni Davydenko hakurikiraho Fazzo, haza Junior Multisystem isozwa na T-Brown ».
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|