Family TV yatangiye kugaragara kuri StarTimes
Nyuma y’amezi abiri gusa igaragarira ku murongo wa interineti wa www.rwandafamily.tv, guhera tariki 20/12/2012 Family TV yatangiye no kugaragara kunyakiramashusho zisanzwe (televiseur). Umuntu ufite ifatabuguzi rya StarTimes ashobora kuyireba kuri shene ya 121.
Family TV ibaye Televiziyo ya mbere yigenga igaragaye mu Rwanda nyuma y’uko hari Televiziyo nyinshi zagiye zivugwa ariko ntizitangire.
Iyi televiziyo ngo ije guteza imbere ubuhanzi n’imyidagaduro nyarwanda bityo akaba ariyo mpamvu barimo gukoresha ibihangano by’abahanzi nyarwanda; nk’uko bitangazwa na Ahmed Pacifique umwe mu bashinze iyi Televiziyo.
Yagize ati: “ubu turi gushyiraho cyane imiziki y’abanyarwanda kuko televiziyo nicyo twayikoreye, ni iya entertainment kandi turi gukoresha produits zacu z’abanyarwanda kuko nicyo cy’ingenzi iyi televiziyo igamije.”
Ubwo twavuganaga bari bari muri gahunda yo gusinyana amasezerano na bamwe mu bahanzi nyarwanda kugira ngo bajye bakoresha ibihangano byabo.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|