Chrispin yamuritse alumubu ye “Adieu l’Afrique Shida”

Umuhanzi Chrispin yashyize ahagaragara alubumu ye “Adieu l’Afrique Shida” tariki 11/03/2012 muri Serana Hotel. Nubwo haje abantu bacye, Chrispin yatangaje ko bimushimishije kandi ko yumva intego ye yayigezeho 50%.

Muri ibyo birori, abahanzi biganjemo ababyina injyana ya Reggae baririmbye live abari bitabiriye icyo gitaramo barishima.

Chrispin yunamye hano iminota irenga 10 benshi bavugagag ko arimo guterekera
Chrispin yunamye hano iminota irenga 10 benshi bavugagag ko arimo guterekera

Ibyaranze iki gitaramo ni byinshi ariko by’umwihariko hagaragaye ko nibura mu Rwanda hari abahanzi bashoboye kuririmba umuziki w’umwimerere banacuranga (live) ku buryo ibi byashimishije abantu cyane.

Abahanzi bifatanije na Chrispin muri iki gitaramo hari Kidz Voice ikora injyana ya reggae, igizwe n’abasore n’inkumi bose bavukana mu rugo rumwe, rikaba ari itsinda ririmo abaririmbyi, abacuranzi, umuvuzi w’ingoma ndetse n’ababyinnyi. Iri tsinda ryashimishije abantu cyane.

Kidz Voice bashimishije abantu
Kidz Voice bashimishije abantu

Hakurikiyeho itsinda Holy Jah Doves naryo rikora injyana ya reggae, rizwi cyane cyane ku ndirimbo Maguru, naryo ryashimishije abantu cyane nubwo amasaha yari atangiye gukura ubona ko benshi barambiwe.

Nyuma ya Holy Jah Doves nibwo umuhanzi Chrispin Ngabirama ari nawe nyir’ibirori yaje kuri stage yambaye imikenyero aherekejwe n’ababyinnyi be nabo bari bambaye neza bya Kinyarwanda.

Yageze ubwo aririmba yambaye ibendera ry'u Rwanda
Yageze ubwo aririmba yambaye ibendera ry’u Rwanda

Chrispin akihagera wahise ubona ko habaye impinduka kuko abantu bishimye cyane barasakuza kugeza Chrispin arangije kuririmba. Wagira ngo ikibazo cy’amasaha bari bakibagiwe. Mu gihe Chrispin yaririmbaga Adieu l’Afrique Shida, abari aho benshi bahise bahaguruka baririmbana nawe bizihiwe bamanitse n’amaboko. Aha hari abana bato nabo bagiye gufasha Chrispin kubyina.

Chrispin yagize n’umwanya wo kuririmba indirimbo “Somaliya” yahimbiye igihugu cya Somaliya mu rwego rwo kugaya ibihabera no gusabira inkunga Abanyasomaliya bicwa n’inzara.

Hakurikiyeho igikorwa cyo kumurika alubumu aho hari abatangaje ko bayiguze ibihumbi ijana (abantu babiri) harimo na Producer Prince utunganyiriza umuziki muri Solace Ministries. Hari n’umukobwa watangaje ko ayiguze ibihumbi mirongo itanu, abandi nabo batangaza ko bayiguze ibihumbi 25.

Udushya twagaragaye muri iki gitaramo ni abana babiri umukobwa n’umuhungu bahavanye ibihembo bya albumu ya Chrispin buri wese nyuma yo gutsinda irushanwa ryo kubyina bahawe na Tidjara Kabendera wari wabaye MC.

Abana barabyinnye karahava batahana DC ya alubumu
Abana barabyinnye karahava batahana DC ya alubumu

Nyuma ya Chrispin haririmbye Miss Channel mu ijwi ryiza cyane ubona ko koko rwose amaze kugera ku rwego rurenze urw’abahanzi benshi ba hano mu Rwanda ndetse no mu bihugu duturanye kuko nawe mu ijwi rye ryiza cyane, yagaragaje ubuhanga bukomeye mu kuririmba live.

Muri ibi birori byagaragaye ko injyana ya Reggae mu Rwanda itaragira abakunzi benshi cyane. Gusa na none umuntu akaba yakibaza impamvu yaba ibitera dore ko iyi njyana itajya inagaragara mu bihembo bihatanirwa hakurikijwe injyana ziririmbwa hano mu Rwanda.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka