Byinshi utari uzi kuri orchestre Ingeli: Aho bavanye izina, amateka y’indirimbo ‘Umulisa’
Yanditswe na
Gasana Marcellin
Orchestre Ingeli ni imwe mu zakanyujijeho mu Rwanda ahagana mu myaka ya za 80-90, ikaba ifite amateka maremare kandi akungahaye mu birebana n’ubuhanzi.
Iyi orchestre yabonye izuba mu 1986 ahahoze ari muri perefegitura ya Gisenyi itangijwe n’abahanzi batandukanye baturutse mu zindi orchestre.
Umwe muri abo bahanzi ni uwitwa Issa Heri wamamaye cyane kubera indirimbo “Umulisa” yahimbiye umwana wigaga mu mwaka wa gatanu (5) w’amashuri abanza mu gihe Heri we yarafite imyaka 20.
Mu kiganiro kirambuye kuri KT TV kurikira amateka arambuye ya orchestre Ingeli umenye n’imvano y’indirimbo “Umulisa” ya Issa Heri, n’aho izina Ingeri ryaturutse.
Ohereza igitekerezo
|