Kuri iki Cyumweru dusoje cya tariki 18 Ukuboza 2022, mu Karere ka Ruhango hasojwe agace (Phase) ka 6 ka shampiyona ya Volleyball mu Rwanda, aho ikipe ya Gisagara Volleyball Club na APR y’abagore arizo zegukanye aka gace.
I Kigali habereye imikino yo gusoza agace ka gatanu muri shampiyona ya Volleyball aho kegukanywe n’amakipe ya REG VC mu bagabo naho mu bagore ikipe ya APR yongera kuyobora abandi.
Kuri iki cyumweru mu nyubako y’imikino izwi nka BK ARENA, hasojwe irushanwa ngarukamwaka ryo gushimira abasora aho ikipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG VC na APR y’abagore ari zo zegukanye ibikombe.
Irushanwa ngarukamwaka ryitiriwe gushimira abasora neza, Taxpayers Appreciation Volleyball Tournament, riratangira kuri uyu wa Gatandatu wa taliki 19 ugushyingo 2022.
Ikipe ya Volley Ball ya Sosiyeti ishinzwe ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda (REG), REG VC yatsinze ikipe ya Gisagara VC amaseti atatu kuri abiri (3-2), mu mukino w’ikirarane wahuje amakipe yombi mu Karere ka Ruhango.
Ku mugoroba wa taliki ya 27 Ukwakira 2022, mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda Munyangaju Aurore Mimosa, yasuye amakipe y’Igihugu ya Volleyball ikinwa n’abafite ubumuga (sitting volleyball), mbere yuko berekeza muri shampiyona y’Isi.
Ikipe ya Gisagara volleyball club yamaze guhagarika umutoza wayo Nyirimana Fidele igihe kingana n’iminsi umunani y’akazi ataboneka mu bikorwa bya buri munsi by’ikipe.
Kuri uyu wa Gatanu i Arusha muri Tanzaniya hasojwe irushanwa ngarukamwaka ryo guha icyubahiro uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu, Mwalimu Julius Nyerere witabye Imana mu 1999 “Nyerere International Tournament 2022”
Guhera kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ukwakira 2022, i Arusha muri Tanzania hatangiye irushanwa mpuzamahanga ngarukamwaka, ryo guha icyubahiro uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu, Mwalimu Julius Nyerere witabye Imana mu 1999.
Amakipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball y’abafite ubumuga bakina bicaye (Sitting volleyball), bagiye kwerekeza muri shampiyona y’Isi mu gihugu cya Bosinia Herzegovina mu gushyingo uyu mwaka.
Amakipe y’Ingabo z’u Rwanda y’umukino wa Volleyball abagabo n’abagore, bagiye kwerekeza mu gihugu cya Tanzania mu irushanwa ngarukamwaka ryitiriwe uwahoze ari umukuru w’iki gihugu, nyakwigendera Mwalimu Julius Nyerere.
Ku Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2022, mu Karere ka Gisagara hasojwe igice cya mbere cya Shampiyona (Phase 1), aho ikipe ya Gisagara Volleyball Club na APR y’abagore arizo ziyoboye.
Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, ku wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022, Federasiyo y’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), yatangaje ko shampiyona y’umwaka wa 2022-2023 izatangira ku itariki ya mbere Ukwakira uyu mwaka.
Ku wa Gatandatu tariki 17 Nzeri 2022, mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, hasojwe igikorwa cyari kimaze igihe cyo gushaka impano mu bana bato bakomoka muri aka karere, ndetse no mu turere baturanye, hagamijwe gushaka abana binjizwa mu ikipe y’abato ya Volleyball y’aka karere (Gisagara Volleyball Academy), iherutse (…)
Ikipe y’Igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 21 zari mu gikombe cy’Afurika mu gihugu cya Tunisia, urugendo rwazo rwashyizweho akadomo nyuma yo gusoza imikino yabo ku mwanya wa 8 nta n’umwe batsinze.
Ikipe y’u Rwanda itarahiriwe n’Igikombe cy’Afurika cy’ingimbi (Africa U21 Nations Volleyball Championship 2022), iracakirana na Morocco kuri iki Cyumweru mu gushaka imyanya myiza.
Nyuma yo gusoza imikino yo mu itsinda rya kabiri nta mukino n’umwe batsinze, ikipe y’u Rwanda iraza guhura na Tunisia yabaye iya mbere mu itsinda rya kabiri.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’ingimbi yongeye gutakaza umukino, mu irushanwa ry’ingimbi zitarengeje imyaka 21 rikomeje kubera mu gihugu cya Tunisia, aho rwatsinzwe na Libya amaseti 3 kuri 1.
Ku wa Mbere tariki 15 Kanama 2022, mu gihugu cya Tuniziya mu mujyi wa Sousse, ku nkengero z’inyanja ya Méditerranée, hatangiye irushanwa ry’imgimbi zitarengeje imyaka 21 mu mukino wa Volleyball (Africa U21 Nations Volleyball Championship) 2022, aho ingimbi z’u Rwanda zitahiriwe n’umunsi wa mbere.
Mu ntangiriyo za Kanama uyu mwaka, nibwo Akarere ka Gisagara ku bufatanye na Federasiyo y’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), batangije gahunda yo kuzenguruka ako karere kamaze kuba igicumbi cya Volleyball, bashakisha impano z’abana bato bari munsi y’imyaka 16, bafite impano muri uwo gukina umukino, maze bagatoranywa (…)
Ikipe y’Igihugu y’umukino wa Volleyball yo ku mucanga yari igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste yasoje ku mwanya kane nyuma yo gutsindwa n’Abongereza bahataniraga umwanya wa gatatu.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga, igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste, igeze muri ½ mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongere (Commonwealth games) ibera mu Bwongereza, nyuma yo gustinda New Zealand amaseti 2-0.
Mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth games) ikomeje kubera mu Bwongereza mu Mujyi wa Birmingham, ikipe y’igihugu ya Australian itsinze u Rwanda muri Volleyball ikinirwa ku mucanga, ihita inasoza ari iya mbere u Rwanda ruzamuka ari urwa kabiri.
Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball yo ku mucanga igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste, ikoze amateka yo kugera muri 1/4 mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth games), irimo kubera mu Bwongereza.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Beach Volleyball igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste, imaze gutsinda ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo amaseti 2 ku busa, mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza ikomeje kubera Birmingham mu Bwongereza.
Abasore babiri b’u Rwanda, Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste, nibo bagize ikipe y’Igihugu y’umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga, izahagararira u Rwanda mu marushanwa y’abakoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth games).
Ku Cyumweru tariki 19 Kamena 2022, mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye mu Iseminari nto yo ku Karubanda (Petit Seminaire Virgo Fidelis), hasojwe irushanwa ryo kwibuka Alphonse Rutsindura wari umwarimu n’umutoza wa Volleyball muri iryo shuri, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Mu Karere ka Huye guhera ku wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022 habereye irushwana ry’iminsi ibiri ryo kwibuka Alphonse Rutsindura wabaye umwarimu mu ishuri rya Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare. Uyu mwarimu by’umwihariko yari umutoza w’ikipe ya Volleyball y’iki kigo ndetse akanagira n’uruhare mu iterambere ry’uyu (…)
Guhera kuri uyu wa gatandatu mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Huye mu Iseminari nto ya Karubanda (Petit Seminaire Virgo Fidelis), haratangira irushanwa ngaruka mwaka rya Volleyball ryitiriwe Alphonse Rutsindura “Tournoi Mémorial Alphonse Rutsindura”, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, rikaba ritegurwa ku bufatanye (…)