Zone 5: Nyuma yo gutsindwa na Misiri, u Rwanda rurakina na Kenya

Mu irushanwa ya volleyball ahuje ibihugu byo mu karere ka gatanu ririmo kubera i Kigali, u Rwanda rwatsinzwe na Misiri amaseti 3-1, rukaba rugomba gushakira amahirwe yo gukomeza mu irushanwa rutsinda Kenya mu mukino uba kuri uyu wa kane tariki 28/11/2013 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Misiri nk’ikipe yagaragaje ko ariyo ikomeye cyane muri iri rushanwa, ndetse ikaba inahabwa amahirwe yo kwegukana umwanya wa mbere muri iri rushanwa, yagoye cyane ikipe y’u Rwanda kuva ku iseti ya mbere kugeza umukino urangiye.

Bigoranye cyane, u Rwanda nirwo rwatsinze Misiri iseti ya mbere ku manota 33-31. Amakipe yombi yageze ku manota 25 iseti isorezwaho anganya, akomeza gukina kugeza ku manota 33 aribwo u Rwanda rwatsindaga.

Mu yandi maseti uko ari atatu yakurikiyeho, n’ubwo u Rwanda rwageregeje kwihagararaho ariko Misiri yagaragaje ubuhanga n’inararibonye irayatsinda yose (25-23, 25-14, 25-15).

Gutsindwa na Misiri bivuze ko u Rwanda rugomba gushaka intsinzi kuri Kenya kuri uyu wa kane ubwo ayo makipe yombi akina kuva saa kumi n’ebyiri. Ni umukino wa kabiri Kenya iba ikina nyuma yo gutsindwa nayo na Misiri amaseti 3-2, mu gihe u Rwanda rwatsinze u Burundi amaseti 3-0 mu mukino wa mbere ruza kuba rukina umukino wa gatatu.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa gatatu, mu mukino wayo wa mbere, Uganda yatsinze u Burundi amaseti 3-0, bivuze ko ari umukino wa kabiri u Burundi butsinzwe ndetse n’amahirwe yabwo yo gukomeza mu cyiciro cya nyuma cy’amajonjora yo kujya mu gikombe cy’isi, akaba agenda agabanuka.

Umukino w’u Rwanda na Kenya, urabanzirizwa n’uhuza Misiri na Uganda. Ikipe y’u Rwanda nimara gukina na Kenya izaruhuka kuri uyu wa gatanu, ikazongera gukina umukino wayo wa kane ari nawo wa nyuma ku wa gatandatu saa kumi n’ebyiri ikina na Uganda.

Muri iri rushanwa, amakipe atatu muri atanu yaryitabiriye, azahita abona itike yo kujya mu cyiciro cya nyuma cy’amajonjora yo kujya mu gikombe cy’isi kizabera muri Pologne umwaka utaha.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka