Volleyball: Gisagara na Police, Kepler na APR bagiye gucakirana
Mu gihe shampiyona ya volleyball 2025-2026 mu cyiciro cya mbere mu Rwanda irimbanyije, umunsi wa gatatu urimo imikino ikomeye urakinirwa I Gisagara.
Nkuko bigaragara ku ngenga bihe y’ishyirahamwe ry’umukono wa volleyball mu Rwanda, shampiyona ya volleyball umunsi wa gatatu (Day 3) irimo imikino ikomeye, yashyizwe mu karere ka Gisagara ho mu ntara y’amajyepfo.
Ni umunsi wa gatatu uzarangwa n’imikino ikomeye cyane mu cyiciro cy’abagabo nkaho ikipe ya Gisagara volleyball club izaba iri murugo izakina na Police VC naho ikipe ya Kepler vc yo igacakirana na APR VC aho iyi mikino yose izakinwa ku wa gatandatu taliki ya 1 Ugushyingo 2025 mu nzu y’imikino ya Gisagara (Gisagara Gymnasium)
Kuri uyu munsi wa gatatu, nta mikino iteganyijwe mu cyiciro cy’abagore aho biteganyijwe ko bo bazaruhuka. Muri rusange hateganyijwe imikino ine yose hamwe aho umukino wa mbere uzahuza Kirehe na Rwanda Polytechnic Ngoma College, KVC na EAUR, APR na Kepler hagasoza umukino hagati ya Gisagara na Police.
Amakipe ya Police volleyball club mu bagabo no mu bagore, niyo ayoboye shampiyona aho nyuma y’imikino ibiri, aya makipe yombi ataratakaza umukino n’umwe akaba afite amanota 6.
Shampiyona ya volleyball umwaka wa 2025-2026 yatangiye taliki ya 17 Ukwakira aho igizwe n’amakipe 16 mu byiciro byombi aho abagabo ari amakipe 9 naho abagore akaba ari amakipe 7.
Dore imikino iteganyijwe ku munsi wa gatatu n’amasaha.
9h30: Kirehe vs RP Ngoma
12h00: KVC vs EAUR
14h30: APR vs Kepler
17h00: Gisagara vs Police
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|