Volleyball: Amakipe ya REG na RRA ni yo yegukanye irushanwa rya KAVC muri Uganda
Kuri iki cyumweru cya taliki 5 kanama nibwo hasojwe irushnwa ngarukamwaka rya KAVC Internatiobal Volleyball Tournament mu gihugu cya Uganda aho amakipe y’u Rwanda ariyo yarwegukanye.
Ni irushanwa ryari rmaze iminsi itatu ribera mu gihugu cya Uganda aho u Rwanda rwari ruhagarariwe n’amaipe 6 ariyo APR VC bagabo n’abagore, Police vc y’abagore, Rwanda Revenue Authority, Kepler VC ndetse na REG VC.
Usibye amakipe ya Kepler vc ndetse na APR VC y’abagore zitashoboye kujyera ku mukino wa nyuma, andi makipe yo u Rwanda niyo yahuye ku mukino wa nyuma.
Mu cyiciro cy’abagabo, ikipe ya REG VC niyo yegukanye igikombe itsinze ikipe ya APR VC ku mukino wa nyuma amaseti 3-0 (25-23, 25-20, 25-21) umukino wabereye mu nzu y’imikino ya MTN lugogo mu mujyi wa kampala ho muri Uganda.
Iki kibaye igikombecya 2 ikipe ya REG VC yegukanye muri uyu mwaka nyuma yo kwegkana na Memorial Rutsindura itsinze ikipe ya Gisagara ku mukino wa nyuma.
Mu cyiciro cy’abagore naho amakipe yo mu Rwanda niyo yahuriye ku mukino wa nyuma hagati y’ikipe ya RRA (Rwanda Revenue Authority) ndetse na POLICE VC.
Ikipe ya RRA niyo yaje kwegukana iki gikombe itsinze ikipe ya POLICE VC yari iherutse kwegukana igikombe cy’irushanwa ryo kwibohora amaseti 3-2, Wari umukino utoroshye kuko impande zombie zaje gukizwa na kamarampaka y’amanota 15.
Ni ku nshuro ya 3 yikurikiranya amakipe yo mu Rwanda yegukana iri rushanwa riba ngaruka mwaka mu gihugu cya Uganda dore ko mu mwaka ushize wa 2023 ibikombe byegukanywe na POLICE VC mu cyiciro cy’abagabo na APR VC mu cyiciro cy’abagore naho umwaka wari wawubanjirije ibikombe bikaba byari byegukanywe n’amakipe ya APR VC.
Ohereza igitekerezo
|