Abanyeshuri bibukijwe kujyanisha gukina no kwiga
Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph, Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, n’abandi bayobozi ba siporo mu mashuri n’amashyirahamwe y’imikino bahuriye muri Lycée de Kigali ahabereye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro umwaka w’imikino y’amashuri 2025/26 bibutsa abanyeshuri kujyanisha imikino no kwiga.
Ni umwaka watangijwe ku mugaragaro ku wa 20 Ukwakira 2025, maze Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yibutsa abanyeshuri ko ushobora kwiga kandi ukanakina byose bikagenda neza anavuga ko iyi mikino y’amashuri yashyizwemo imbaraga kugira ngo impano z’abakiri bato zireke gupfukiranwa.
Ati" Impamvu Minisiteri y’ Uburezi n’iya Siporo zahuriye aha ni ukugira ngo tubibutse y’uko ibyo bintu bibiri ari bimwe. Ushobora kwiga ukanakora siporo, ahubwo ni ngombwa ko ubikora byombi.
Uyu mwaka Minisiteri zombi twaraganiriye ndetse na na Federasiyo tubona ko ari ngombwa kuza gufungura iyi mikino twese turi hamwe kugira ngo mwebwe abanyeshuri dukorera mubone ko tubitayeho kandi twiteguye kubaba hafi."
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo Rwego Ngarambe, yavuze ko biteguye gushyiramo imbaraga mu buryo bwose kugira ngo impano ziri mu bato zirerwe neza.
Ati " Twabiteguye neza, kuko turi muri gahunda yo kongera umubare w’abarimu ba siporo mu mashuri dufatanyije na Minisiteri y’Uburezi, ndetse n’ubufasha mu bya tekinike aya ma mashyirahamwe y’imikino atanga, haba mu mwiherero no gukomeza gutoza abo barimu ba siporo."
Niyonzima Haruna wabaye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, nk’umwe mu bagize umuryango w’abakiniye Ikipe y’ igihugu, ndetse wanazamukiye muri iyi mikino y’amashuri yasabye ababishinzwe kubishyiramo ababizi kandi babishoboye kugira ngo bizatange umusaruro.
Ati" Ndashimira abayobozi bashyize imbaraga muri iyi mikino, kuko natwe aho twageze ni uko twazamukiye aha (Mu mashuri) kugira ngo bigerweho rero mbona bakwiye kuzamura urwego rw’ibikorwa remezo, ndetse bagashaka n’abantu babizi kugirango izo mpano zizamuke neza."
Bamwe mu banyeshuri bavuga ko kubona Minisitiri bivuze ko imikino yo mu mashuri ifite agaciro nk’uko Manzi Brain ukina basketball abivuga.
Ati" Biranshimishije cyane kubona Minisitiri w’Uburezi na Minisitiri wa Siporo bitabiriye itangizwa ry’umwaka w’imikino mu mashuri. Ibi bitwereka ko siporo mu mashuri ifite agaciro gakomeye mu gihugu. Nk’ukina Basketball, ndifuza kuzitwara neza muri uyu mwaka kugira ngo nshimangire impano.”
Gatesi Uwase Neema we yagize ati “Kuba umwaka w’imikino watangijwe ku mugaragaro n’abayobozi bakuru bitwereka ko igihugu gishyigikiye abana b’abakobwa mu mikino nk’uko gishyigikira abahungu. Nka njye nkina umupira w’amaguru, ndumva nshishikajwe no gukomeza imyitozo no guhesha ishema ishuri ryanjye."
Iyi mikino izakinwa mu byiciro bitandukanye mu bahungu n’abakobwa, aho izatangirira ku rwego rw’umurenge kugeza ku rwego rw’Igihugu mu gihe amashuri azitwara neza azahagararira igihugu mu mikino ya FEASSA.
Muri iyi mikino hazakinwa umupira w’amaguru, volleyball, basketball, handball, imikino ngororamubiri, koga, karate, judo, Taekwondo, sitting volleyball, table tennis , rugby, beach volleyball na basketball ya batatu bikaba biteganyijwe ko izasoza muri Gicurasi 2026.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|