• APR yatangaje abakinnyi izakinisha muri champions League

    APR izahagararira u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (Orange CAF Champions League), yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi izakoresha.



  • “Navuze ko Arsène Wenger akwiye guhindura imikorere sinavuze ngo aveho” - Perezida Kagame

    Ku rubuga rwe rwa Twitter, uyu munsi, Perezida Kagame yavuze ko mu magambo yaganiriye n’umunyamakuru witwa Philip Etale wo muri Kenya ntaho yigeze avuga ko Arsene Wenger agomba kuvaho ahubwo yavuze ko we abona akwiye guhindura imikorere.



  • Amagaju FC yareze Espoir ko yakinishije umukinnyi ufite ikarita mpimbano

    Ikipe y’Amagaju, binyuze mu ibaruwa yashizweho umukono n’umunyamabanga wayo, yamaze kwandikira FERWAFA isaba ko Espoir FC bakinnye ikabatsinda ibitego 4 kuri 3, yafatirwa ibihano kuko ngo yakinishije umukinnyi ufite ikarita y’impimbano.



  • APR FC yafashe umwanya wa mbere

    APR FC yasimbuye Mukura VS ku mwanya wa mbere, tariki 21/01/2012, nyuma yo gutsinda Nyanza FC igitego kimwe ku busa, mu gihe Mukura yatsinzwe na Kiyovu Sport igitego kimwe ku busa.



  • Akarere ka Rubavu kahaye Etincelles amafaranga miliyoni 10

    Ku ngengo y’imari y’uyu mwaka ya miliyoni 25 Etincelles igomba kuzakoresha muri shampiyona, hiyongereyeho izindi 10 yahawe n’akarere ka Rubavu kugira ngo ikipe ikomeze kwiyubaka no gushaka umwanya mwiza muri shampiyona.



  • Ni nde uzegukana CAN 2012?

    Mu gihe hasigaye amasaha make kugirango irushanwa ry’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu (CAN) mu mupira w’amaguru rigiye kuba ku nshuro ya 28 ritangire abantu benshi by’umwihariko abakunzi ba ruhago muri Afurika bakomeje kwibaza igihugu kizegukana iri rushanwa.



  • Mbarushimana arahamya ko ibibazo Nyanza FC yari ifite birimo gukemuka

    Umutoza wa Nyanza FC, Abdou Mbarushimana, aratangaza ko iyo kipe yagarutse ku murongo wo gutsinda nyuma y’igihe kikini iyo kipe yari imaze ku rutonde rw’amakipe ashobora gusubira mu cyiciro cya kabiri.



  • APR yatsinze isonga FC ihita ijya ku mwanya wa kabiri

    APR FC ubu iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona nyuma yo gutsinda Isonga FC ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro tariki 18/01/2012.



  • Ibiganiro hagati ya Abega na Tchité ntacyo byagezeho

    Ibiganiro umuyobozi wa FERWAFA, Ntagungira Celestin ‘Abega’ yagiranye n’ukinnyi w’Umunyarwanda ukina mu Bubiligi, Gasana Muhammed Tchité, amushishikariza kuza gukinira Amavubi ntacyo byagezeho.



  • Douglas na Diego baguzwe na APR FC.

    APR , Police na Kiyovu zabimburiye andi makipe kuzana abakinnyi bashya

    Abakinnyi batandatu bakomoka hanze y’u Rwanda ni bo bamaze kubona uburenganzira bwo gukina muri shampiyona y’u Rwanda. Baguzwe na APR FC, Police FC na Kiyovu Sport.



  • Rayon Sport yahangamuye Police FC

    Rayon Sport yegukanye amanota atatu mu mukino wa shampiyona wayihuje na Police FC ubwo yayitsindaga ibitego 3 kuri 1 kuri stade Amahoro i Remera ejo tariki 15/01/2012.



  • Meddie Kagere ari hafi kwerekeza muri Saint George

    Rutahizamu ukinira Police FC n’ikipe y’igihugu, Meddie Kagere, amaze iminsi yifuzwa n’amakipe akomeye muri aka karere ariko ikipe ifite amahirwe menshi yo kumwegukana ni Saint George yo muri Ethiopia.



  • Ntagwabira yamaze kurambagiza abakinnyi batatu azagura muri uku kwezi

    Umutoza wa Rayon Sport, Jean Marie Ntagwabira, aratangaza ko yamaze kubona abakinnyi batatu azagura kandi barumvikanye, gusa ngo amazina yabo aracyari ibanga.



  • Tchité arashakwa cyane n’ikipe ya Al Shabab

    Umusore ufite inkomoko mu Rwanda Gasana Muhamed Tchité ukinira ikipe ya Standard de Liège mu Bubiligi arifuzwa cyane n’ikipe ya Al Shabab Riyadh yo muri Arabia Saoudite.



  • La Liga ni yo shampiyona ya mbere ku isi

    Nk’uko isanzwe ibikora buri mwaka, Fédération Internationale de l’Histoire et des Statistiques du Football, uyu mwaka yashyize shampiyona y’igihugu ya Espagne (La Liga) ku mwanya wa mbere ku isi.



  • Mukura izacakirana na Etincelles muri 1/8 cy’igikombe cy’amahoro

    Muri 1/8 mu gikombe cy’Amahoro, Mukura iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda izacakirana na Etincelles iri ku mwanya wa gatanu ikaba kandi nayo ifite inararibonye mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Iyo mikino ikazaba tariki ya mbere Gashyantare.



  • Nshimiyimana azatangira gutoza Isonga FC tariki 11/01/2012

    Umutoza mushya w’Isonga FC, Eric Nshimiyimana, azatangira akazi ku mugaragaro ku wa gatatu tariki 11/01/2012, ubwo Isonga FC izaba yasuye Marine FC.



  • “Tugomba gukina n’amakipe akomeye kugirango tuzatsinde Nigeria”-Karekezi

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Olivier Karekezi, avuga ko u Rwanda rukinnye imikino ya giciti n’amakipe y’ibihugu akomeye byafasha u Rwanda kwitegura neza umukino ruzakina na Nigeria ndetse bakazabasha no kuyitsinda.



  • APR FC yasezereye Isonga FC mu gikombe cy’Amahoro

    APR FC, ikipe yatwaye igikombe cy’Amahoro giheruka, yateye intambwe yo kongera kugitwara nyuma yo gusezerera Isonga FC iyitsinze igitego kimwe kuri stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 08/01/2012.



  • Abana biga mu ishuri rya Higiro n

    Higiro yiyemeje gukemura ikibazo cy’abanyezamu mu Rwanda

    Uwahoze ari umutoza w’abanyezamu mu ikipe y’igihugu, Thomas Higiro, yashinze ishuri ryigisha abana bakina umupira w’amaguru mu rwego rw’abanyezamu. Ibi ngo yabikoze mu rwego rwo gushaka umuti w’ikibazo cy’abanyezamu kigenda kigaragara mu makipe yo mu Rwanda, no mu ikipe y’igihugu.



  • Usengimana na Rusheshangoga bazakina umukino bafitanye na APR

    Mashami Vincent, umutoza wungirije wa Isonga FC yatangaje ko Usengimana Faustin na Michel Rusheshangoga bakinira iyo kipe bazakina umukino wa 1/16 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro bafitanye na APR FC tariki 08/01/2012.



  • Isonga FC yabonye intsinzi ya mbere muri shampiyona

    Nyuma y’imikino itatu idatsinda, Isonga FC yakuye amanota atatu i Nyanza ubwo yatsindaga Nyanza FC igitego kimwe ku busa ejo tariki 04/01/2012.



  • APR FC izakina n’Isonga FC mu mukino ubanza w’igikombe cy’Amahoro

    Nyuma ya tombola y’uko amakipe azahura muri 1/16 cy’igikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka, APR FC izakina n’Isonga FC. Iyo mikino izatangira tariki 7 n’iya 8 Mutarama uyu mwaka.



  • Sibomana Hussein yababariwe agaruka mu Mavubi

    Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) buratangaza ko nyuma yo gusaba imbabazi umutoza w’ikipe y’igihugu kubera imyitwarire mibi, Sibomana Hussein, yababariwe ndetse yongera kugirirwa icyizere cyo kugaruka mu Mavubi.



  • BRALIRWA igiye gusubukura gahunda yo guhemba umukinnyi w’ukwezi

    BRALIRWA na FERWAFA bari mu biganiro ngo basubizeho gahunda yo guhemba abakinnyi bitwaye neza buri kwezi nk’uko byagenze muri shampiyona y’umwaka ushize.



  • Kabanda yirukanywe ku kazi kubera ko agiye gusifura igikombe cy’Afurika

    Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) yirukanye Felicien Kabanda wari umukozi wayo nyuma y’aho uyu mugabo afatiye icyemezo cyo kujya gusifura imikino y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Guinea Equatorial na Gabon kuva tariki 21/01-12/02/2012 atabyumvikanyeho n’abakoresha be.



  • Ferwafa yatangaje abakinnyi b’abanyamahanga bazakina n’Amavubi

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), tariki 02/01/2012, ryatangaje abakinnyi 29 b’abanyamahanga bakina mu Rwanda bazakina n’Amavubi mu rwego rwo gutegura umukino wa Nigeria.



  • Iby’ingenzi byaranze imikino mu Rwanda muri 2011

    Umwaka wa 2011 waranzwe n’ibikorwa bitandukanye ndetse n’impinduka mu mikino y’u Rwanda. Mu by’ingenzi byaranze uyu mwaka dusoza, harimo kwitabira no kwakira imikino mpuzamahanga, impinduka mu buyobozi bwa siporo ndetse no kwegura ku mirimo y’abayoboraga inzego zitandukanye z’imikino.



  • Amavubi azakina n’abanyamahanga bakina mu Rwanda

    Umutoza w’ikipe y’igihugu, Milutin Micho, aratangaza ko mu rwego rwo gutegura umukino uzahuza u Rwanda na Nigeria tariki 29/02/2012 azakina imikino ya gicuti n’ikipe izaba igizwe n’abanyamahanga bakina mu Rwanda.



  • APR FC yanganyije n’Amagaju FC

    APR FC ikomeje kwibasirwa n’amakipe yo mu Majyepfo kuko nyuma yo gutsindwa na Mukura yongeye gutakaza amanota ubwo yanganyaga n’Amagaju igitego kimwe kuri kimwe mu mukino wabereye i Nyamagabe tariki 29/12/2011.



Izindi nkuru: