Umutoza wa Chelsea ashobora kwirukanwa

Umutoza wa Chelsea Andre Villas Boas ari mu minsi ye ya nyuma mu ikipe ya Chelsea kuko amaze iminsi yihanizwa n’umuherwe wayo, Roman Abramovic, kubera umusaruro mubi, none kuri uyu wa kabiri ibintu byakomeje kujya irudubi ubwo yatsindwaga na Napoli ibitego 3 kuri 1 mu mukino ubanza wa 1/8 cya Champions League.

Kuri uyu wa kabiri tariki 21/02/202, Chelsea yari yagiye gusura Napoli mu Butaliyani kuri Stadio San Paolo. Chelsea ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 27, ku gitego cyatsinzwe na Juan Mata ariko nyuma yabwo Napoli yaje kwiharira umukino ndetse ibonamo ibitego bitatu.

Ku munota wa 38, Ezequiel Lavezzi yatsinze igitego cyo kwishyura, maze ku munota wa 45 Edinson Cavani yongeramo icya kabiri, Ezequiel Lavezzi atsinda icy’agashinguracumu cya gatatu ku munota wa 65.

Ubwo Andre Villas Boas (AVB) yazaga muri Chelsea avuye mu ikipe ya FC Porto muri Portugal, yari yitezweho byinshi, dore ko yaje amaze gutwara ibikombe bitatu bikomeye muri iyo kipe. Yatwaye igikombe cya Shampiyona ya Portugal, atwara igikombe cy’igihugu anatwara kandi na Europe Leage ariko biragaragara ko uyu mwaka bigoye ko hari igikombe yahesha ikipe ya Chelsea.

Mu gihe mbere y’uko shampiyona itangira Chelsea yari yaguze abakinnyi bakomeye baje bahasanga abandi nabo bari bakomeye, ubu Chelsea yamaze kwibagirwa gutwara igikombe cya shampiyona, kuko ubu iri ku mwanya wa 5 n’amanota 43, ikaba irushwa amanota 17 yose na Manchester City iri ku mwanya wa mbere.

Mbere yo gukina na Napoli, Chelsea yaherukaga kunganya bigoranye igitego kimwe kuri kimwe na Birimingman City yo mu cyiciro cya kabiri muri FA Cup ariko uwo mukino uzasubirwamo.

Nyuma yo kunganya imikino myinshi no gutsindwa umusubizo, Chelsea yakinnye na Machester United maze Chelsea ibanza gutsinda ibitego 3 ku busa, maze Machester United byose iza kubyishura. Kuva icyo gihe kugeza ubu, umutoza Andre Villas Boas ntarebana neza n’umuherwe Roman Abramovic kuko icyo gihe yahise atumiza inama irimo n’abakinnyi maze umubwira amagambo atari meza.

Ibinyamakuru byomu Bwongereza nka The Sun na Daily Mail n’ibindi bimaze iminsi byandika ko iminsi ya AVB muri Chelsea ibaze, ndetse bikavuga ko uwitwa Gus Hiddink wigeze gutoza iyo kipe ashobora kuza kumusimbura uretse ko yamaze kujya gutoza ikipe y’amafaranga yo mu Burusiya Anzhi Makhachkala.

Kugeza ubu, umutoza urimo gushyirwa mu majwi ko ashobora kuza gusimbura AVB muri Chelsea, ni Umunya-Espagne Rafael Benitez, wigeze gutoza Liverpool ariko ubu akaba ari nta kipe afite nyuma yo kwirukanwa na Inter de Milan mu mwaka ushize.

Chelsea ni ikipe izwiho kutarambana abatoza kuko imaze gutozwa n’abatoza 6 mu myaka itarenga irindwi.

Undi mukino wa Champions League wabaye kuri uyu wa kabiri, Real Madrid yananiwe gutsindira CSK Moscow mu Burusiya, amakipe yombi yanganyaga igitego kimwe kuri kimwe. Igitego cya Real Madrid cyatsinzwe na Cristiano Ronaldo ku munota wa 28 cyishyuwe na Wernbloom ku munota wa 90.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka