Uko Miggy yashatse guha ruswa umukinnyi wa Musanze FC ngo yitsindishe Kiyovu Sports
Umutoza Mugiraneza Jean Baptiste ‘Miggy’ wungirije muri Muhazi United, aravugwaho kunyura kuri myugariro Bakaki Shafiq, agahamagara abakinnyi ba Musanze FC abasaba kwitsindisha bagaha amanota Kiyovu Sports, yitwaje ko azayibera umutoza mu mwaka w’imikino 2025-2026 ariko biba iby’ubusa.

Ibi uyu munyabigwi muri ruhago Nyarwanda, ngo yabikoze habura amasaha macye ngo Musanze FC yakozemo nk’umutoza wungirije yakire Kiyovu Sports, yazamukiyemo nk’umukinnyi.
Ni mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona wabereye i Musanze tariki 14 Werurwe 2025. Icyakora ntibyamuhiriye kuko yatahuwe rugikubita maze bikaba iby’ubusa, dore ko iyi kipe yo ku Mumena irimo kurwana no kudasubira mu cyiciro cya kabiri, yanyagiriwe kuri Stade Ubworoherane ibitego 3-0.
Mbere y’uyu mukino, abakinnyi ba Musanze FC bagiye mu mwiherero ku wa Kane tariki 13 Werurwe 2025, aribwo ku mugoroba w’uwo munsi Miggy yahamagaye Bakaki Shafik na we wahise yegera abayobozi b’ikipe, akabumvisha ibyabaye, mbere y’uko ku wa Gatanu tariki 14 Werurwe 2025, umunsi umwe mbere y’umukino abakinnyi bakwa telefone saa sita z’amanywa.
Ijambo ku rindi mu kiganiro Kigali Today ifite, dore uko Miggy yagiranye na myugariro wa Musanze FC Bakaki Shafiq, amusaba ko yazitsindisha Kiyovu Sports ikabona amanota atatu kuri Stade Ubworoherane ariko ntibyamuhira:

Miggy: Mfite imbanzirizamasezerano ya Kiyovu Sports umwaka utaha nzajya kuyibera umutoza, urabizi ko nari ngiye no kugutwara muri Muhazi United, rero ntabwo najya gutoza Kiyovu Sports yaramanutse mu cyiciro cya kabiri kandi turi gukora ibishoboka byose ngo igume (Kiyovu Sports) mu cyiciro cya mbere, uramfasha iki rero? Umwaka utaha kandi tuzaba turi kumwe, urabizi ntabwo njyewe njya mbeshya wa mugabo we, uramfasha iki rero? Kandi urabizi Drogba (Japhet Imurora, umutoza wungirije wa Musanze FC) ntabwo mukunda, uzi ibintu yankoze nawe, ibyo yagukoze urabizi, none uramfasha iki?
Bakaki Shafik: Hhhhh (aseka), umutoza ndakumva rwose, kandi nanjye hari ibyo yankoze (Drogba/Japhet umutoza wungirije wa Musanze FC). Umutoza (Miggy) urabizi turi mu gisibo (Ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan), rero ntabwo nzi ikintu ngiye kugufasha.
Miggy: Sinzi ikintu wamfasha kuko ndashaka kuvugana nawe, nkavugana na Shawulini (Umunyezamu), Gasongo ntabwo agikina ariko?(Shafiq amusubiza ko azakina), we ni inshuti yanjye ndamwizeye ijana ku ijana, ubwo rero sinzi ikintu umfasha wa mugabo we!
Bakaki Shafik: Heeeeeeehhh!!! (yitsa umutima) ikibazo ni igisibo, ntabwo byemewe mu gisibo.
Miggy: Igisibo? None ubwo nkore iki?

Bakaki Shafik: Ntabwo byemewe mu gisibo.
Miggy: Ntabwo byemewe mu gisibo? None ubwo ndakora iki rero ngaho ngira inama y’icyo nakora.
Bakaki Shafik: Wavugana n’abongabo (Gasongo na Shawulini).
Miggy: Mpa nomero ya Shawulini we ntabwo nyigira iye, Gasongo we ndayifite.
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy yatoje muri Musanze FC mu mwaka w’imikino 2023-2024, ahava amasezerano ye arangiye ariko nanone atabanye neza na Imurora Japhet, umutoza wungirije akaba n’ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.
Icyabashwanishije ni ukuba ubwo Miggy yifuzaga kongererwa amasezerano, yaragiye kwibariza Perezida Tuyishime Placide, ariko uyu muyobozi akamubwira ko ibiganiro yabigirana na Imurora Japhet babanaga ku ntebe y’abatoza, ibintu atishimiye nubwo n’ubundi ajya kubona akazi muri iyi kipe, ari we bari baganiriye.

Kiyovu Sports nyuma yo kunyagirwa ibitego 3-0 na Musanze FC, byatsinzwe na Sunday Inemesit watsinzemo bibiri ndetse na Bakaki Shafiq wari wasabwe kwitsindisha agatsinda icye, ubu mu mikino icyenda ya shampiyona isigaye, igiye kurwana no kuba yakwikura ku mwanya wa 15 iriho n’amanota 18.
Bitabaye ibyo igakomeza kuba mu myanya ibiri ya nyuma yazamanuka mu cyiciro cya kabiri, ku nshuro ya kabiri nk’uko byagenze mu 2017 nubwo hakozwe ibishoboka byose n’amategeko agahindurwa, hongerwa amakipe mu cyiciro cya mbere, ntiyamanuka.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|