Raoul Shungu n’ikipe ye biteguye kwitwara neza muri CHAN

Umutoza wungirije w’ikipe ya Congo ari we Raoul Shungu yatangaje ko umukino uzabahuza n’u Rwanda uzatuma bitwara neza muri CHAN.

Raoul Shungu Jean-Pierre wahoze ari umutoza wa Rayon Sports, ubu akaba ari umutoza wungirije w’ikipe ya Congo yageze mu Rwanda kwitegura imikino ya CHAN izabera mu Rwanda kuva tariki 16 Mutarama 2016, yatangaje ko baje mu Rwanda kugira ngo bitegure bazashobore kwitwara neza muri CHAN.

Ubwo abagize ikipe ya Congo bururukaga indege
Ubwo abagize ikipe ya Congo bururukaga indege
Florent Ibenge umutoza mukuru wa DR Congo
Florent Ibenge umutoza mukuru wa DR Congo

Raoul Shungu Jean-Pierre wari kumwe n’ikipe ye mu myitozo kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu ku mugoroba wo ku wa 7 Mutarama ubwo bari bakigera mu Rwanda, yatangaje ko abakinnyi bazanye abafitiye icyizere ko bazitwara neza,by’umwihariko umukino w’u Rwanda ukazabafasha kwitegura ku buryo bumva bizeye intsinzi

Dufite ikipe nziza,tumaze gukora imyitozo igihe kinini ku buryo dufite ikpe ikomeye,ubu twageze mu Rwanda kwitegura umukino wa gicuti dufite ku cyumweru kandi uzadufasha kumenya urwego turiho kuko n’u Rwanda bafite ikipe nziza kuko turayikurikira cyane.”

Ikipe ya Congo izwi ku izina rya "Leopards" izaba iri mu itsinda rya kabiri rizaba rikinira mu karere ka Huye hamwe n’amakipe nka Angola, Cameroun na Ethiopia.

Ikipe ya Congo igiye gukina n’Amavubi nyuma y’uko ahuye mu mukino wa gicuti n’ikipe ya Cameroun bikanganya 1-1 mu mukino wabaye tariki ya 6 Mutarama 2016.

Umukino wa gicuti wa Congo n’u Rwanda utegerejwe mu karere ka Rubavu, witezweho kurebwa n’abantu benshi kubera abanyecongo batuye mu mujyi wa Goma bashaka kureba ikipe yabo kandi bifuza itahana itsinzi mu mikino yose ihereye ku mukino wa kicuti uzabahuza n’u Rwanda.

Umutoza wa Congo wungirije Raoul Shungu Jean-Pierre yabaye mu kipe ya Rayon sports kuva 1997-2004, aho avuga ko nubu atekereza kubana b’iyi kipe, naho ku ikipe y’Amavubi ngo arayikurikirana kandi yizeye ko izitwara neza.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amavubi tuyifurije gunsinda ni john muri Kenya turabakunda

john yanditse ku itariki ya: 9-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka