RPL: Rayon Sports itsinze Amagaju FC y’abakinnyi icumi

Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Rayon Sports yatsindiye Amagaju FC kuri Kigali Pele Stadium igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona ifata umwanya wa kabiri.

Ni umukino Rayon Sports yari ihagazemo neza cyane cyane mu gice cya mbere, mu guhererekanya umupira. Ku munota wa 23 Amagaju FC yabonye ikarita y’umutuku yahawe Rwema Amza nyuma y’ikosa yakoreye Aziz Bassane ariko ku ruhande rw’Amagaju FC barayihakana.

Nubwo iyi kipe yari isigaye ari isigaranye abakinnyi icumi ariko yakomeje kwihagararaho inakina neza, ikanabifashwamo n’umunyezamu wayo Henock wakuyemo imipira yatewe na Nshimiyimana Emmanuel Kabange na Ndayishimiye Richard. Igice cya mbere rero cyashoje ari ubusa ku busa.

Nyuma y’iminota itatu igice cya kabiri gitangiye, Rayon Sports yabonye igitego cyatsinzwe na Habimana Yves. Nyuma y’iyi ntsinzi, Rayon Sports yakomeje gushaka ikindi gitego ariko ntibyayikundira. Yari yanabonye uburyo bubiri bwiza bw’imipira ikomeye yatewe na Adama Bagayogo na Aziz Bassane ariko ivanwamo n’umunyezamu Henock Kama.

Umukino warangiye Rayon Sports itsinze igitego 1-0 ibona amanota atatu yatumye igira 10 mu mikino itanu imaze gukina, ifata umwanya wa kabiri nyuma ya Police FC ifite amanota 12 mu mikino ine.

Mu wundi mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, saa cyenda ikipe ya Gicumbi FC yahatsindiye Gasogi United ibitego 2-1.

Kuri iki Cyumweru, Polisi izakina na Marine FC umukino w’umunsi wa gatanu uzabera I Rubavu.

National Football League

Ibitekerezo   ( 1 )

Ko mbona ino reyon sport imeze neza noneho iteye usbwoba

HAVUGARUREMA Vincent yanditse ku itariki ya: 25-10-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka