Muhanga: Irushanwa ry’“Amashuri Kagame Cup” rizatuma baca ukubiri no guhaha abakinnyi
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buravuga ko kuba harashyizweho gahunda y’amarushanwa “Amashuri Kagame Cup” bizafasha abana bakiri bato kugaragaza impano zabo, no guca ukubiri no guhaha abakinnyi hanze y’igihugu bagakina mu Rwanda.
Ibigo bibiri bya MTC Muhanga mu bahungu na TTC Muhanga mu bakobwa ni byo byatwaye ibikombe ku rwego rw’Akarere ka Muhanga mu mupira w’amaguru, ku wa 13 werurwe 2015, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti, “Ubutwari, agaciro kacu”.

Amarushanwa y’amashuri ategurwa n’ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri, ariko rigahabwa ibihembo n’umukuru w’igihugu ku bagera ku mikino ya nyuma mu rwego rw’igihugu, hagamijwe kuzamura impano z’abana ku mashuri kugira ngo hazavemo abakinnyi b’ejo hazaza, ariko banakora siporo nka bumwe mu buryo bwo kubafasha kwiga neza.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga, Mukagatana Fortuné avuga ko mu banyeshuri harimo abazazamukana impano yabo kandi ikabagirira akamaro.
Ati “Sinshidikanya ko ubu hano hari pépinière (ubuhombekero) y’umupira w’amaguru, ariko na none siporo ni kimwe mu byigisha abantu gukorera hamwe nk’ikipe, usibye gushaka igikombe gusa”.

Bamwe mu banyeshuri ariko baracyagaragaza imbogamizi zishingiye ku mikoro makeya y’ibigo byabo bigatuma batagira imyenda yo gukinana n’ibibuga byiza.
Kamana Dieudonné wiga kuri MTC Muhanga, avuga ko n’ubwo guhatanira iki gikombe bitanga icyizere, ibikoresho bya siporo bikiri imbogamizi, agira ati “Hari igihe ikigo kiba kitifashije, imipira ari mikeya ku kibuga, tuba dukeneye ibikoresho bihagije kugira ngo dukomeze twitware neza”.
Ikibazo cy’ibikoresho kandi ngo kigaragara kuri TTC Muhanga aho usanga batagira imyenda n’inkweto byo gukinana, by’umwihariko nko ku ikipe yabo y’abakobwa.

Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe umuco na Siporo, Gashugi innocent avuga ko bakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo siporo y’amashuri ibashe gutera imbere, kandi uko bakora amarushanwa bagenda bibateza imbere kuko bakenerwa mu makipe yisumbuye.
Amarushanwa Kagame Cup yitabirwa mu mikino itandukanye mu mashuri n’abaturage basanzwe mu bagabo n’abagore, mu ndirimbo, imivugo n’ibindi bihangano bigaragaza imiyoborere myiza n’iterambere.
Ephrem Murindabigwi
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|