Ikipe igizwe n’abakinnyi 24 yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatanu igomba kwitegura umukino w’amajonjora y’igikombe cya Afurika kizabera muri Congo Kinshasa umwaka utaha aho amakipe atatu azakigaragarizamo, azahita abona itike yo kwerekeza mu mikino Olimpike izabera i Rio De Janeiro mu mpeshyi ya 2016.

Abakinnyi bose bahamagawe
Abanyezamu
Olivier Kwizera (APR)
Marcel Nzarora (Police)
Yves Kimenyi (APR)
Ba myugariro
Emery Bayisenge (APR)
Faustin Usengimana (Rayon Sport)
Herve Rugwiro (APR)
Salomon Nirisarike (VV St, Truiden yo mu Bubiligi)
Janvier Mutijima (AS Kigali)
Celestin Ndayishimiye ( Mukura )
Michel Rusheshangoga ( APR)
Emmanuel Imanishimwe (Rayon Sport)
Abakina hagati
Djihad Bizimana (Rayon Sports)
Andrew Buteera (APR Fc)
Robert Ndatimana (Rayon Sport)
Yannick Mukunzi (APR Fc)
Kabanda Bonfils (ASD Sangiovannese yo mu Butaliyani)
Kevin Muhire (Isonga)
Ba Rutahizamu
Justin Mico (AS Kigali)
Dominique Savio Nshuti (Isonga)
Jean-Marie Muvandimwe (Gicumbi)
Isaȉe Songa (AS Kigali)
Isaac Muganza (Rayon Sport)
Bertrand Iradukunda (APR)
Bienvenue Mugenzi (Marines)

Umukino wa mbere uzahuza u Rwanda na Somalia uzaba taliki ya 25 Mata 2015 ubere I Kigali naho uwo kwishyura ukazaba taliki ya 09 Gicurasi 2015 ukazabera I Nairobi muri Kenya.
Iyi kipe bitagnijwe ko izatangira imyitozo kuri uyu wa mbere taliki ya 20 Mata 2015, imyitozo izaba iyobowe n’umutoza Johnny McKinstry wanahawe Thierry Hitimana uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, hamwe na Higiro Thomas wagizwe umutoza w’abazamu.

U Rwanda ruramutse rutsinze Somalia rwazahura na Uganda, naho URwanda rwaramuka rukuyemo Uganda rugahura n’kipe ya Egypte.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
jye nku mufana wa APR ubu ndigushima imana kuko byose niyo Thanks my god!