Nyuma yo gusinya amasezerano no guhabwa umwambaro mushya, Hazard yavuze ko yahisemo Chelsea akanga kujya muri Manchester United na Machester City zamwifuzaga cyane, kubera ko Chelsea ifite gahunda nziza ndetse n’icyerekezo cyiza kurusha ayo makipe yandi.
Hazard yagize ati “Kuva kera nahoraga ndota kuzakina mu Bwongereza. Gusa mu mutima wanjye habagamo intambara yo kumenya ikipe nzakinamo hagati ya Chelsea na United, ariko ubu noneho namaze guhitamo Chelsea kuko ariyo ifite gahunda nziza”.
Hazard w’imyaka 21, avuga ko icyatumye afata icyemezo ntakuka cyo kujya muri Chelsea ari uko yari imaze kwegukana igikombe cya Champions League. Gusa ngo yumvaga yanakina muri Espagne muri Real Madrid cyangwa FC Barcelone, ariko ngo yabonaga ku myaka ye 21 ashobora kubura umwanya wo gukina kandi muri Chelsea ho bishoboka.

Hazard yakoze kandi atsinda igeragezwa ry’ubuzima (medical test), tariki 04/06/2012 anahabwa umwambaro mushya wa Chelsea, akazatangira gukinira iyi kipe y’i Londres muri Nyakanga uyu mwaka ubwo Chelsea izaba itangiye imikino yo gutegura shampiyona itaha (Pre-season Tournaments).
Hazard yamenyekanye cyane ku mugabane w’Uburayi kubera ubuganga akinana mu gutaha izamu. Mu mwaka w’imikino ushize yatsindiye Lille ibitego 21 mu mikino 48 yakinnye anatanga imipira yavuyemo ibitego 18; nk’uko Dailymail yabitangaje.
Hazard yatorewe kuba umukinnyi w’umwaka mu Bufaransa inshuro ebyiri, yageze muri Lille muri 2005 ubwo yari avuye mu ikipe yitwa Tubize y’iwabo mu Bubiligi.
Hazard yatangiye gukinira ikipe y’igihugu cye afite imyaka 17, ubu akaba amaze kuyihamagarwamo inshuro 28.
Hazard abaye umubiligi wa kane uguzwe na Chelsea mu myaka ibiri ishize, nyuma ya Thibaut Courtois, Romelu Lukaku na Kevin De Bruyne.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Turakunda Kubakurikirana Cane Turi Mu Burundi Murikigihe Muburayi Abakinyi Bariko Barahindura Imigwi Mwoshobora Kuza Murashira Amakuru Yimikino Kurubuga Tuka Ya Trecharga Mwoba Mukoze Cane.