Chelsea yegukanye igikombe cya Champions League ku nshuro ya mbere
Bwa mbere mu mateka yayo, Chelsea FC yegukanye igikombe gihatanirwa n’amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’Uburayi (Champions League) nyuma yo gutsinda Bayern Munich penaliti 4 kuri 3, mu mukino wabereye i Munich mu Budage tariki 19/5/2012.
Muri uyu mukino wabereye ku kibuga cya Allianz Arena stadium gisanzwe gikinirwaho na Bayern Munich, amakipe yombi yarangije iminota 90 izanzwe yagenewe umukino amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.
Nyuma haje kongerwaho iminota 30 y’inyongera itagize icyo ihindura, maze hitabazwa za penaliti, Chelsea yinjiza enye naho Bayern yinjiza eshatu, Chelsea itwara igikombe ityo.

Uyu mukino wagaragayemo ishyaka ryinshi ku mpande zombi, gusa Bayern yakiniraga imbere y’abafana bayo, yarushaga cyane ikipe ya Chelsea gusatira, ariko Chelsea nayo igakora akazi ko kurinda izamu neza.
Amakipe yombi yakomeje kunaniranwa ariko bigaragara ko Bayern isatira cyane ndetse ikanahusha ibitego cyane kurusha Chelsea. Gusatira kwa Bayern byatanze umusaruro ku munota wa 83, ubwo Thomas Müller yatsindaga igitego cya Bayern n’umutwe.
Chelsea yakinishaga amayeri yo kugarira izamu igasatira itunguranye, yishyuye icyo gitego ku munota wa 88 ku mutwe mwiza watewe na Didier Drogba umupira ukerekeza mu izamu ryari ririnzwe na Manuel Neuer.
Iminota 90 yarangiye ari igitego kimwe kuri kimwe. Mu minota 30 yongeweho, Bayern yabonye penaliti ku munota wa 95, ubwo Didier Drogba yashyiraga hasi Frank Ribery mu rubuga rw’amahina, maze Arjen Roben ayiteye asanga Peter Cech , wigaragaje cyane muri uwo mukino, ahagaze neza, ahita umupira awukuramo neza.
Amakipe yombi yakomeje gusatirana, Bayern itangira gukinana igihunga no gushaka gutsinda, ariko n’ubwo yateye za koroneri zisaga 20 ntacyo zigeze zitanga kuko iminota 120 yarangiye ari cya gitego kimwe kuri kimwe.
Mu gutera penaliti, Juan Mata wa Chelsea ni we wateye iya mbere maze umunyenzamu Manuel Neuer wa Bayern ayikuramo. Frank Lampard, Ashley Cole na David Luiz baziteye neza, mbere y’uko Didier Drogba atera penaliti ya nyuma neza, ahita ahesha Chelsea igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’Uburayi.
Ku ruhande rwa Bayern, Phillip Lahm, Mario Gomez, n’umunyezamu Manuel Neuer ni bo binjije za penaliti, mu gihe Ivica Olic na Bastian Schweinsteiger bazihushije, maze Chelsea yegukana intsinzi ya penaliti 4 kuri 3.
Nyuma yo gutsindwa uwo mukino, umutoza wa Bayern Jupp Heynckes yabwiye Dailymail.co.uk dukesha iyi nkuru ko ashima cyane Chelsea avuga ko umutoza wayo Roberto Di Mateo akwiye guhabwa amasezerano mashya y’imyaka itatu, agakomeza gutoza Chelsea kuko yasanze ari umutoza ukomeye.
Ku ruhande rw’ikipe ye, Heynckes yavuze ko bakwiye kwigaya kuko babonye amahirwe menshi cyane yo kubona ibitego ariko barinda bageza ku munota wa 83 ari nta gitego barabona.

Abajijwe niba gutsindwa kwa Bayern byashyirwa kuri Arjen Roben warase penaliti ku munota wa 95 kandi yagombaga kubaha amahirwe yo kwegukana igikombe, Heynckes yavuze ko bibaho mu mupira w’amaguru, kandi n’abandi bageze igihe cyo kuzitera nyuma y’iminota 120 barazirata, ngo rero ntawe yagerekaho ibyago bahuye nabyo.
Umutoza w’agateganyo wa Chelsea, Roberto Di Mateo, yasazwe n’ibyishimo yabwiye Dailymail ko amezi atatu ashize yabaye igitangaza kuri we n’ikipe ya Chelsea, yongerago ko bahuye n’akazi katoroshye, gasaba imbaraga n’ubwenge, ngo ariko icyo yishimiye ni uko ako kazi bagasoje neza cyane.
Di Mateo wagejeje Chelsea ku mukino wa nyuma amaze gusezerera FC Barcelone, yatuye icyo gikombe abatoza bose bigeze gutoza Chelsea, abakinnyi bose bayinyuzemo ndetse n’abafana b’iyo kipe bose.
Chelsea yimaze ahaginda yaherukaga kugira muri 2008, ubwo yatsindwaga na mukeba wayo Manchester ku mukino wa nyuma wabereye kuri Luzhniki Stadium i Moscow mu Burusiya, nabwo hitabajwe za penaliti.
Chelsea yahiriwe n’uyu mwaka, kuko yaherukaga gutwara n’igikombe cya FA Cup, nabwo Didier Drogba ubu urimo gufatwa nk’intwari mu ikipe ya Chelsea akaba yaragize uruhare runini mu kucyegukana.
Abakinnyi bitabajwe muri uwo mukino ku mpande zombi:
Bayern Munich: Neuer, Lahm, Boateng, Tymoschuk, Contento, Schweinsteiger, Kroos, Robben, Muller (Van Buyten 86), Ribery (Olic 97), Gomez.
Chelsea: Cech, Bosingwa, Luiz, Cahill, Cole, Kalou (Torres 84), Mikel, Lampard, Bertrand (Malouda 73), Mata, Drogba.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ntacyo nongeraho