Champions League: Nyuma y’imyaka 20 Arsenal isubiye ku mukino wa nyuma (Amafoto)
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Arsenal yongeye kugera kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League yaherukagaho mu 2006, nyuma yo gusezerera Atletico Madrid ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino ibiri muri 1/2
Aya mateka yashimangiwe n’umukino wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Arsenal, Emirates mu gihugu cy’u Bwongereza aho iyi kipe yatsindiye Atletico Madrid igitego 1-0 cyatsinzwe na Bukayo Saka ku munota wa mbere w’inyongera ku gice cya mbere nyuma y’umupira ukomeye Leandro Trossard yatereye mu rubuga rw’amahina ujya mu izamu, ugakurwamo n’umunyeza Jan Oblak watengushywe na ba myugariro be babiri bari bahagazwemo hagati na Bukayo Saka wahise asubiza umupira mu izamu.
Igice cya mbere cyihariwe na Arsenal mu guhererekanya umupira ku ijanisha rya 68% Atletico Madrid ifite 32 ntabwo cyagaragayemo uburyo bwinshi kuko Arsenal ubwayo yateyemo ishoti rimwe rigana mu izamu muri arindwi yateye muri rusange mu gihe Atletico Madrid yateye abiri atarimo na rimwe rigana mu izamu, cyarangiye ari igitego 1-0, mu mikino ari 2-1 kubera ubanza wabereye muri Espagne amakipe yombi yanganyijemo 1-1.
Mu gice cya kabiri, ikipe ya Atletico Madrid yihariye. mu minota 15 yacyo ya mbere yabonye uburyo burimo ubwa Simeone ku munota wa 52 w’umukino winjiranye umupira mu rubuga rw’amahina nyuma y’uko Gabriel Maghalaes yari awukojejeho umutwe ntawukureho maze ariko uyu musore ubyarwa n’umutoza w’iyi kipe ananirwa kuwutera mu izamu ukurwaho n’uyu myugariro mu buryo bwiza nubwo Atletico Madrid bavugaga ko Simeone yakorewe ikosa rya penaliti ariko umusifuzi avuga ko ntaryo.
Ku munota wa 58 Antoine Griezman n yongeye kubona andi mahirwe mu rubuga rw’amahina ahengamiye ku ruhande rw’iburyo akurikiye umupira n’ubundi wari uturutse ku ishoti yari abanje gutera rigakurwamo n’umunyezamu David Raya, ariko uyu ananirwa kuwuhindura mu izamu urarenga, nabwo Atletico Madrid itekereza ko yakabonye penaliti nyuma y’uko akandagiwe na myugariro Ricardo Calafiori ariko umusifuzi avuga ko ntayo.
Ku munota wa 66 w’umukino, rutahizamu wa Arsenal Viktor Gyoneres wanagize uruhare mu gitego yinjiza umupira mu rubuga rw’amahina yongeye kubona andi mahirwe arebana n’izamu ariko akomeza kugaraza ko nubwo yakinnye neza ariko gutsinda byo bitari hafi, ubwo yateraga umupira hejuru y’izamu yarebanaga naryo, ku mupira wari uturutse ku ruhande rw’ibumoso utanzwe na Hincapie.
Nubwo Atletico Madrid yihariye igice cya mbere mu mikinire ku ijanisha 64%, Arsenal ifite 36%, igatera amashoti arindwi arimo abiri agana mu izamu, Arsenal iteye atandatu atagira ishoti na rimwe rigana mu izamu ariko iyi kipe yo muri Espagne yabuze igitego cyo kwishyura nibura cyari gutuma hitabazwa iminota 30 y’inyongera umukino wari kurangira banganya, maze iminota 90 irangira bikiri 1-0 ndetse n’itanu yongerewe irangira Arsenal itsinze 1-0 igera ku mukino wa nyuma itsinze ibitego 2-1 mu mikino ibiri.
Ni inshuro ya kabiri, ikipe ya Arsenal igeze ku mukino wa nyuma UEFA Champions League mu mateka yayo, nyuma yo kubikora mu 2006 ubwo yatsindwaga ba FC Barcelona ibitego 2-1 tariki 17 Gicurasi 2006.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|