BPL: Rayon Sports yongeye gutsinda nyuma y’amezi abiri (Amafoto)
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Rayon Sports yatsindiye Amagaju FC ibitego 2-0 kuri Stade Kamena mu mukino w’umunsi wa 28 wa BK Pro League, yongera kubona intsinzi bwa mbere nyuma y’amezi abiri ikina mu kibuga, hatabariwemo mpaga yateye Gasogi United.
Ni umukino wabaye ukurikira uwo APR FC yari yatsindiye Mukura VS kuri iyi Stade ku wa 25 Mata 2026 ibitego 3-0. Muri uyu mukino Rayon Sports yari yakoze impinduka yakuyemo Obed Uwumukiza wari wabanje hanze maze ku ruhande rw’iburyo habanza Nshimiyimana Kabange.
Nshimiyimana Emmanuel Kabange wari wahawe umwanya ku munota wa 33 yahinduriye umupira ku ruhande rw’iburyo maze awushyira ku mutwe wa Tambwe Gloire atsinda igitego cya mbere mu izamu rya Twagirumukiza Clement. Uyu Murundi wari uhagurukije abafana batari benshi barebye uyu mukino yahise agira imvune asimburwa na Fall Ngagne.
Igice cya mbere cyarangiye, Rayon Sports ifite igitego 1-0 maze mu gice cya kabiri iza ishakira icya kabiri gusa n’Amagaju FC nayo ashaka kwishyura. Abakinnyi nka Rachid Mapoli Yekini, Shaban Gloire, Destin Malanda na Nibibona Eddy bagiye bahusha uburyo bw’ibitego batashoboye kugeza mu izamu rya Kwizera Olivier.
Ku munota wa 75 Rayon Sports yabonye umupira w’umutereka imbere ku ruhande rw’ibumoso nyuma y’ikosa kapiteni w’Amagaju FC Abdel Matumona Wakonda yakoreye Sindi Jesus Paul. Uyu mupira w’umuterekano wahawe Nshimiyimana Emmanuel Kabange arawutera, maze abikora neza yongera kuwushyira ku mutwe wa Youssou Diagne nawe ahita awushyira mu izamu atsinda igitego cya kabiri.
Mu minota 16 yari isigaye, Rayon Sports yakomeje kugerageza gushaka ubundi buryo bw’ibitego ariko ntibyayikundira ari nako ku rundi ruhande Amagaju FC yashakisha uko yabona igitego nayo ariko iminota 90 irangira ari ibitego 2-0.
Rayon Sports yongeye kubona intsinzi nyuma y’amezi abiri idatsinda muri shampiyona kuko yaherukaga gutsinda tariki 22 Gashyantare 2026, itsinda Mukura VS 2-1 iri gukina mu kibuga, hatabariwemo mpaga yateye Gasogi United tariki 22 Werurwe 2026.
Gutsinda uyu mukino byatumye kandi iyi kipe igira amanota 47 ku mwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo aho irushwa na APR FC amanota umunani, mu gihe bitegura gucakirana tariki 2 Gicurasi 2026.
Mu yindi mikino yabaye, Al Merrikh SC yatsinze Bugesera FC 3-0, Etincelles FC inganya na Kiyovu Sports 0-0.
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Gikundiro igiye kuzikubita nta n’imwe ibabariye!