Nyuma yo kubona intsinzi iruhije kuri iyi kipe na yo y’i Londres, Mourrinho yatangaje ko yatunguwe n’abafana b’ikipe atoza kuko ngo bari biyicariye aho gushyigikira abakinnyi mu kibuga.
Yagize ati “Kuri ubu biratugoye gukinira mu rugo, kuko tuba dukina nk’abari muri stade irimo ubusa”.

Tom Rolls uhagarariye abafana ba Chelsea yahise agira icyo avuga kuri ibi ni ko kwikoma bigaragara umutoza w’ikipe ye. Uyu mugabo yavuze ko bidakwiye ko Mourrinho yavuga amagambo atari meza kubera ngo abafana batafannye nk’uko abyifuza, mu gihe baba bishyuye amafaranga yabo baza ku kibuga.
“Sinkeka ko kunenga abafana mu gihe ikipe ari iya mbere hari icyo bifasha ubungubu. Abafana baba bishyuye amafaranga yabo ngo baze kureba abakinnyi bishyurwa akayabo k’amafaranga. Ahari ikipe muri rusange ntabwo yakinnye neza none ari gushaka kubihunga ngo abishyire ahandi”, Tom Rolls.

Tom Rolls yakomeje atangaza ko kuba amatike asigaye ahenze cyane bigora abafana benshi kuza ku kibuga buri gihe bituma iyi izwaho n’abifite. Yakomeje avuga ko icyo kibazo atari ikipe ya Chelsea yonyine igifite ko amakipe menshi yo muri Premier League abigaragaza.
Mourrinho aganira n’abanyamakuru yatangaje ko abizi ko nta burenganzira afite bwo kwibaza ku rukundo abafana ba Chelsea bafitiye ikipe yabo gusa ngo ko kuri we abona The Blues atoza, ari yo ifite abafana batayifana iyo yakiriye imikino.

Ikipe ya Chelsea kugeza ubu ni yo iyoboye shampiyona y’Abongereza n’amanota 26 mu mikino 10, ikarusha amanota ane ikipe ya Southampton iza ku mwanya wa kabiri.
Dukuze
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|