Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, APR FC yagaragaje ishyaka ridasazwe kuva utangiye, ibifashijwemo n’abakinnyi bayo b’imbere. Ibitego byatsinzwe na William Mel Togui ndetse na Cheikh Djibril Ouattara, byahesheje iyi kipe amanota atatu ya nyuma muri shampiyona 2025-2026.
Ouattara wari wagoye cyane ubwugarizi bwa Gicumbi FC, ni we wanatowe nk’umukinnyi mwiza w’umukino. Uyu rutahizamu wa APR FC yanasoje shampiyona ari we watsinze ibitego byinshi, aho yinjije ibitego 18, arusha kimwe Mbonyumwami Taiba wa Marine FC.
APR FC yasoreje ku mwanya wa mbere n’amanota 68 mu mikino 34, yegukana igikombe cya shampiyona ku nshuro ya karindwi yikurikiranya kuva mu mwaka wa 2020. Ku rundi ruhande, Gicumbi FC yarangije iri ku mwanya wa 11 n’amanota 38.
Mbere y’umuhango wo gushyikiriza APR FC igikombe, umukinnyi wo hagati Buteera Andrew, ufite amateka akomeye muri iyi kipe, ni we winjiranye igikombe mu kibuga. Buteera yatwaranye na APR FC ibikombe birindwi bya shampiyona mu bihe bitandukanye.
Umuhango wo gutanga imidali n’igikombe wayobowe na Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, Chairman wa Rwanda Premier League, Hadji Muharanwa Youssouf, uhagarariye Bank of Kigali ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa APR FC.
Abakinnyi ba APR FC bazamutse bayobowe n’umutoza Taleb Abderrahim, bahabwa imidali mbere yo gushyikirizwa igikombe cyabo cya karindwi cyikurikiranya.
Nyuma yo kugihabwa, kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude, yahise ajyana igikombe mu myanya y’icyubahiro aho yagishyikirije General Mubarakh Muganga, usanzwe ari Umuyobozi w’Icyubahiro wungirije wa APR FC.
Iki gikombe cya 24 cyashimangiye ubukana bwa APR FC muri ruhago Nyarwanda, aho imaze imyaka irindwi yikurikiranya ari yo ihagarara ku mwanya wa mbere nta yindi kipe ibasha kuyitwara igikombe.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|