Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika yo hagati n’Iburasirazuba ryamaze gushyira ahagaragara ingengabihe nshya y’uko amakipe azahura muri CECAFA Kagame Cup
Amakipe 31 kugeza ubu amaze kwemeza ko azitabira irushanwa rigamije kwibuka Rutsindura Alphonse wahoze ari umwarimu muri PS Virgo Fidelis , ndetse n’abandi bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Roberto Oliveira Goncalves do Carmo uzwi nka Robertinho, yamaze kumvikana na Rayon Sports kuyitoza igihe gisigaye ngo Umwaka w’imikino urangire ndetse n’umwaka utaha.
Ku munsi wa 27 wa Shampiona y’icyiciro cya mbere, waranzwe no guterwa mpaga kwa Kiyovu Sports, naho Rayon Sports yongera kubona amanota atatu
Impera z’iki cyumweru zaranzwe n’imikino itandukanye, aho Intare na Muhanga zagarutse mu cyiciro cya mbere, hanakinwa imikino yo kwibuka Abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umunyezamu akaba na Kapiteni yahagaritswe burundu mu ikipe ya Rayon Sports nyuma y’aho yari yabanje guhagarikwa by’agateganyo
Ikipe ya APR Fc irakoza imitwe y’intoki ku gikombe cya Shampiona nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 2-1 kuri Stade Amahoro
Mu mpera z’iki cyumweru haraza gukinwa imikino ya 1/2 yo kwishyura, aho izizatsinda zizahita zizamuka mu cyiciro cya mbere
Mu gihe isi yose ihanze amaso Igikombe cyisi mu mupira w’amaguru kiri kubera mu Burusiya, abakurikirana imipira bakoresheje Kwesé TV bazahabwa amahirwe yo gutsindira amafaranga.
Mu nzira zatangajwe za Tour du Rwanda 2018, hagaragayemo inzira nyinshi nshyshya zitari zimenyerewe mu masiganwa yandi yatambutse
Perezida Paul Kagame yageze i Moscow mu Burusiya aho yabonanye na Perezida Vradimir Putin, mu gihe habura umunsi umwe ngo iki gihugu cyakire Igikombe cy’isi.
Abatuye Huye na Gisagara bagiye kongeye gususurutswa n’isiganwa ry’amamodoka rizwi nka Huye Rally, ndetse n’imyiyerereko ya Moto zizaturuka muri Afurika y’Epfo
Nyuma y’umwuka mubi umaze iminsi uvugwa muri Rayon Sports, abatoza batatu bahagaritswe igihe kitazwi
Mu mpera z’iki cyumweru habaye imikino yo kwibuka abari abakinnyi, abatoza, abayobozi ndetse n’abakunzi b’imikino itandukanye bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mu mukino wa nyuma w’ikirarane, APR na Police Fc zinganyije 1-1, As Kigali ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo
Mu mpera z’iki cyumweru haraba hakinwa imikino yiganjemo iy’amaboko, aho mu mupira w’amaguru kugeza ubu hataratangazwa igihe iyi mikino izabera.
Ikipe ya Rayon Sports yatakaje andi mahirwe yo gukomeza kwiruka ku gikombe cya Shampiona, nyuma yo gutsindwa n’Amagaju ibitego 2-1
Mu irushanwa rya CECAFA y’amakipe rigomba kubera muri Tanzania, Rayon Sports yashyizwe mu itsinda ririmo Gor Mahia na LLB zose baheruka gukina
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare bari barerekeje muri Cameroun baraye bageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, aho banegukanye iri siganwa
Umunyarwanda Emery Bayisenge wakinaga muri Maroc, yerekeje mu ikipe ya USM Alger yo muri Algeria, aho biteganyijwe ko azasinya amasezerano kuri uyu wa Kabiri
Mu mpera z’iki cyumweru mu Rwanda, icyavuzwe cyane ni Bonaventure Uwizeyimana wegukanye Tour du Cameroun, mu pira w’amaguru Rayon Sports iratakaza imbere ya Police Fc
Intare Fc yaraye isezereye ikipe ya Unity Fc y’i Gasogi, umutoza Rubona Emmanuel avuga ko imbaraga bazitewe n’amagambo yavuzwe mbere y’umukino
Mu isiganwa ryaberaga muri Cameroun, Umunyarwanda Bonaventure Uwizeyimana arisoje ari we uri ku mwanya wa mbere ku rutonde rusange
Mu mukino w’ikirarane wahuje Rayon Sports na Police Fc, urangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Umunyarwanda Bonaventure Uwizeyimana niwe ukomeje kuyobora isiganwa ribera muri Cameroun, aho ayoboye urutonde rusange kugeza ubu.
Igitego cya Mugisha Gilbert cyahaye Rayon Sports amanota atatu imbere ya AS Kigali, mu mukino w’ikirarane wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Amakipe ahatanira kudasubira mu cyiciro cya kabiri akomeje kwiyongera, aho kugeza ubu amakipe atandatu yose arebeye nabi ebyiri zamanuka mu cyiciro cya kabiri
Nyuma y’ikibazo cy’amikoro cyavuzwe mu ikipe ya Miroplast, iyi kipe ngo irateganya kwandikira ubuyobozi bwa Ferwafa isezera muri Shampiona y’uyu mwaka
Impera z’iki cyumweru gishize, zisize ikipe ya Mukura naKiyovu zitakaje, Miroplast ibura ku kibuga, naho APR BBC na REG zegukana irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka