Abakandida babiri ni bo bamaze kwemererwa guhatanira umwanya wo kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda
Abakinnyi hanze y’u Rwanda batangiye kugera mu mwiherero w’Amavubi, babimburiwe na Kapiteni Haruna Niyonzima ndetse na Salomon Nirisarike
Umunyezamu Rwabugiri Umar ufatira APR FC yasimbuye Kimenyi Yves wavunikiye mu myitozo y’Amavubi
Luís Gonçalves utoza ikipe y’igihugu ya Mozambique aratangaza ko yifuza ko imikino ibiri yo gushaka itike ya CAN bazakina muri uku kwezi yasubikwa kubera abakinnyi batazaboneka.
Umunya-Afurika y’Epfo Patrice Motsepe ni we watorewe kuyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF” mu matora yabaye kuri uyu wa Gatanu
Minisiteri ya Siporo n’Umujyi wa Kigali basuye ahantu hatandukanye muri Kigali hashobora kuzubakwa ibibuga by’imikino itandukanye
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ryamaze koherereza amakipe yo mu cyiciro cya mbere amabwiriza azagenderwaho mu gihe shampiyona izaba isubukuwe
Maracana Stadium yo muri Brézil, imwe muri Stade zikomeye ku isi, igiye kwitirirwa Pelé ufatwa nk’umwe mu bihangange mu mupira w’amaguru ku isi, akaba Umwami wa ruhago iwabo muri Brazil. Leta y’icyo gihugu, yatangaje ko bigiye gukorwa mu rwego rwo kumwubaha no kumushimira akiriho.
Amakipe ya FC Barcelone ikinamo igihangange Lionel Messi na Juventus ikinamo Cristiano Ronaldo yasezerewe mu mikino ya 1/8 cy’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi (UEFA Champions League).
Ikipe ya FC Zürich ikina mu cyiciro cya mbere mu Busuwisi, yandikiye ikipe ya APR FC ibasaba ko bayiha Byiringiro Lague akayisura mu gihe cy’iminsi 10
Djihad Bizimana ukinira Waasland Beveren yo mu Bubligi ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yambitse impeta umukunzi we Dalida Simbi
Nyuma y’imyaka itatu ishize abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare begukanye imidali irindwi muri shampiyona Nyafurika, ubu ni bwo bagiye guhabwa agahimbazamusyi bagombaga guhabwa
Ikipe ya Young Africans (Yanga) yo muri Tanzania yirukanye umutoza ukomoka mu Burundi Kaze Cedrick n’abungiriza be bose nyuma yo kugira umusaruro mubi mu mikino yo kwishyura muri Shampiyona ya Tanzania.
Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju yakiriye ikipe y’igihugu y’Umukino w’amagare ‘Team Rwanda’, yegukanye imidari 14 muri Shampiyona Nyafurika y’Umukino w’amagare yabereye mu Misiri.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangiye imyitozo kuri uyu wa Mbere kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu gutegura umukino wa Cameroun n’uwa Mozambique
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwamenyesheje abakunzi bayo ko bazasinya amasezerano mashya n’uruganda rwa Skol kuri uyu wa Kane
Umunsi wa 27 wa Shampiyona mu Bwongereza wasize Manchester United itsinze umuturanyi wayo Manchester City ibitego bibiri ku busa (2-0), inahagarika umuvuduko wayo wo kuzuza umukino wa 23 itaratsindwa, naho kipe ya Liverpool yongeye gutsikira aho yatsinzwe na Fulham igitego kimwe ku busa (1-0).
Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare yamaze kugera mu Rwanda, itahukanye imidali 14 yegukanye muri shampiyona nyafurika y’amagare.
Ku wa Gatanu tariki ya 05 Werurwe 2021 nibwo Perezida w’ikipe ya Musanze FC, Tuyishime Placide, Umuvugizi w’ikipe Uwihoreye Ibrahim n’ukuriye abafana bakingiwe Covid-19.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent, yatangaje urutonde rw’abakinnyi 31 batangira umwiherero utegura imikino ibiri bafite mu mpera z’uku kwezi.
Nyuma y’ihagarikwa ry’umutoza mukuru wa Uganda Cranes, Jonathan MacKinstry, abatoza bungirije ari bo Abdallah Mubiru na Livingstone Mbabazi bahamagaye abakinnyi 31 bazatoranyamo 25 bazakina na Burkina Faso tariki ya 24 Werurwe 2021 i Kampala muri Uganda, ndetse na Malawi tariki ya 30 Werurwe 2021 mu mujyi wa Lilongwe.
Umunyarwanda Tuyizere Etienne yegukanye umwanya wa mbere ndetse n’umudali wa zahabu, naho Niyonkuru Samuel nawe w’u Rwanda aza ku mwanya wa gatatu
Ikipe ya Liverpool igeze ku mwanya wa karindwi nyuma yo gutsindwa na Chelsea igitego kimwe ku busa. Ni umukino wabaye ku wa kane tariki ya 04 Werurwe 2021 kuri sitade ya Liverpool izwi nka Anfield.
Umunyarwanda Cassa Mbungo André utoza Bandari yo muri Kenya, yongeye guhabwa igihembo cy’umutoza w’icyumweru ku nshuro ya gatatu yikurikiranya
Ku munsi wa gatatu wa shampiyona nyafurika y’amagare iri kubera i Cairo mu Misiri, u Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri mu mukino ukinwa abahungu bafatanyije n’abakobwa
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko Mashami Vincent yongerewe amasezerano y’umwaka umwe nk’umutoza w’Amavubi
Ku munsi wa kabiri wa shampiyona nyafurika y’amagare, abakinnyi b’u Rwanda begukanye imidari itanu irimo iya Feza na Bronze
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda ryahagaritse umutoza w’ikipe y’igihugu Johnathan Mckinstry mu gihe kingana n’ukwezi
Umunya-Portugal utoza ikipe y’igihugu ya Cameroon, Antonio Conceicao Oliveira, yahamagaye abakinnyi 37 azatoranyamo 23 bazakina na Cap-Vert tariki ya 22 Werurwe 2021 ndetse bakazakina n’u Rwanda tariki ya 30 Werurwe 2021.
Amakipe yose y’U Rwanda yakinnye kuri uyu yegukanye imidari itatu y’umwanya wa kabiri mu gusiganwa ku makipe hakarebwa igiteranyo bakoresheje