Mu kwizihiza imyaka 30 imaze ikora ibikorwa bitandukanye byubaka abantu binyuze mu ndirimbo n’ibitaramo, abagize Ambassadors of Christ Choir, kuri uyu wa Gatanu tariki 5 ukuboza 2025, bateye ibiti bisaga 1,600 mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.
Inzego zishinzwe umutekano zigizwe n’abasirikare ba RDF, Diviziyo ya 2, abapolisi ndetse n’abakozi ba RIB bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru, bakoze igikorwa cyo gutera ibiti mu Mudugudu wa Kagano, Akagari ka Kagano, Umurenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke.
Minisiteri y’Umutekano w’Igihugu (MININTER) yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Ruhango, mu muganda udasanzwe wo gutera ibiti bisaga 9,000 by’amashyamba mu Murenge wa Kinazi, bibutwa ko umutekano utareberwa gusa mu kurinda abaturage intambara, kuko ibiti na byo bigira uruhare rwabyo.
Pariki y’Igihugu y’Akagera iravuga ko iteganya kunguka cyane mu mwaka wa 2028, igashingira ku mubare w’abayisura ukomeje kuzamuka, ku kunoza ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no ku isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’.
U Rwanda rubinyujije muri Minisiteri y’Ibidukikije rwagaragarije amahanga ko hagendewe ku masezerano ya Paris, mu myaka 10 ishize rwashoboye kugera kuri 81% rwesa imihigo y’intego rwari rwarihaye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, hadashingiwe ku nkunga y’amahanga.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Ugushyingo 2025, abaturage b’Akarere ka Nyarugenge, abayobozi n’abafatanyabikorwa bako, bateye ibiti mu Murenge wa Mageragere, banatangiza ikoranabuhanga rizajya rifasha ababishinzwe gukurikirana buri giti cyatewe kigakura.
Abakurikirana ibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere n’ingaruka bigira ku bantu, basanga abana bari mu ba mbere bibasirwa cyane, ari yo mpamvu ari ngombwa kumva ibitekerezo byabo kuri icyo kibazo, ndetse bakanagira uruhare rugaragara rujyanye n’ubushobozi bwabo mu gukumira izo ngaruka.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye Abanyarwanda gutera ibiti kuko Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kubitera ku buso bunini bushoboka, abasaba kubirinda.
U Rwanda rwatangaje ko rufite gahunda yo gushinga ishuri ku rwego rw’akarere ruherereyemo ryigisha kubungabunga ibidukikije, rikazubakwa ku buso bwa hegitari umunani hafi ya Pariki y’Igihugu y’Akagera.
Banki ya Kigali (BK) yatangije ubufatanye mu kurengera ibidukikije na ARCOS, umuryango ukorera mu karere k’Ibiyaga bigari, wibanda ku kwita ku butaka bwangiritse, kurengera ibidukikije muri rusange harimo gutera amashyamba, guteza imbere imiryango n’ibindi.
Hashize ibyumweru birenga bibiri u Rwanda rutangiye gushyira mu bikorwa uburyo bushya bwisumbuyeho, bwo gupima imyuka ihumanya ituruka mu binyabiziga byose, mu rwego rwo kurengera ibidukikije no gukumira indwara zituruka ku guhumeka umwuka uhumanye.
Abenshi bamaze gusobanukirwa ko muri bimwe mu byuma bikonjesha nka za firigo (Fridges) hamwe na za Air Condition/Climatiseurs, habamo gaze zishobora guhumanya ikirere.
Gutegura amafunguro (guteka) ni kimwe mu bintu bikorwa n’umubare utari muke w’abatuye Isi, bitewe n’uko ibiryo abenshi barya biba byabanje gutekwa.
Mu gihe mu Rwanda hatangijwe icyumweru cy’ingufu z’amashanyarazi, hibandwa cyane ku ngufu zisubira kirimo kuba ku nshuro ya 5 (Energy Week - RE4SG), Banki ya Kigali ikomeje kuba umufatanyabikorwa wa nyawe mu gutanga umusanzu wayo hagamijwe kugira ngo abaturage bose bazabe bagezweho n’amashanyarazi, nk’uko bikubiye muri (…)
Iyo havuzwe imyuka ihumanya ikirere, ku ikubitiro igikunze guhita kiza mu mitwe y’abantu kuri bimwe mu bigira uruhare mu gusohora ibyo byuka, harimo ibinyabiziga, nk’imodoka na za moto, inganda, gutwika amakara, gutekesha inkwi n’ibindi.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko kwita umwana izina atari umuhango gusa ahubwo ari n’ikimenyetso cy’urukundo, kwiyemeza n’icyizere bikorerwa mu muryango.
Mu gihe u Rwanda rwitegura igikorwa kimaze kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga cyo Kwita Izina abana b’ingagi kizaba kuri uyu wa Gatanu, tariki 5 Nzeri 2025, abarimo ibyamamare bazita amazina abo bana bamaze kumenyekana.
Hari ibikorwa byanze bikunze bigomba gukorwa ariko bigaherekezwa no kurekura imyuka ihumanya ikirere, nk’inganda.
Abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga iherereye mu Karere ka Musanze, bavuga ko bashimishwa n’ibikorwa by’iterambere bayikesha, bikaba byarabahaye imbaraga zo kuyibungabunga bayirinda abayangizaga biganjemo ba rushimusi, ubu ingagi n’izindi nyamaswa zikaba zitagihigwa ahubwo zikarindwa.
Ku wa Mbere tariki 25 Kanama 2025, u Rwanda rwatangije ku mugaragaro isuzuma ry’imyuka iva mu binyabiziga, Minisiteri y’Ubutabera ikaba yaranasohoye amabwiriza mashya agena ibyerekeye imyuka ihumanya ikirere, akanasobanura amande n’ibihano bihabwa abatubahiriza ayo mabwiriza.
Mu Rwanda umubare w’abakoresha amakara n’inkwi uracyari hejuru kuko uri kuri 93.8%, bigatuma ibidukikije bitabungwabungwa uko bikwiriye.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko mu myaka 20 ishize abana b’ingagi barenga 390, ari bo bamaze kwita amazina.
Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Ibidukikije, GEF, cyageneye u Rwanda inkunga ya Miliyoni 18 z’Amadolari y’Amerika (asaga Miliyari 26Frw), azarufasha mu kwagura ibikorwa by’umushinga Green Amayaga, byo gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima no gutera ibiti aho byacitse kubera impamvu zitandukanye. Uyu mushinga usanzwe ukorera mu (…)
Muri Gahunda ya Guverinoma y’Icyiciro cya kabiri cya gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere 2024-2029 (NST2), hateganyijwemo ko u Rwanda ruzagabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero nibura cya 38%.
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umusore w’imyaka 20 ukekwaho gushimuta no kwica inyoni y’umusambi iri mu bwoko bw’izirinzwe (Critically endangered species).
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko mu 2028, hazashyirwaho Pariki y’Ibirwa, abayisura bakazajya bahasanga inyoni, aho gukorera siporo, imikino ya Golf, ibyanya bijyanye n’imiti gakondo n’ibindi.
Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango Iharanira kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe(Rwanda Climate Change and Development Network - RCCDN) ryateguye ibiganiro ku rwego rw’Igihugu byahuje imiryango n’abafatanyabikorwa batandukanye, barebera hamwe uko u Rwanda rwarushaho guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (…)
Nk’uko bisanzwe abaturiye Pariki z’Igihugu bagira icyo bagenerwa ku mafaranga yinjizwa n’izo Pariki biciye mu bukerarugendo (Tourism Revenue Sharing), bikabafasha kubona ibikorwa remezo batari bafite, ndetse bagakora imishinga itandukanye igahabwa inkunga.
Abanyeshuri biga muri amwe mu mashuri yo mu Mujyi wa Kigali bamaze igihe bakora amarushanwa, aho babazwa ibibazo bitandukanye ku bumenyi mu bidukikije n’akamaro kabyo, bikaba byitezweho kubongerera ubumenyi mu kubungabunga ibidukikije ndetse bakaboneraho kubusangiza n’abandi.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije(REMA) kivuga ko uburyo bwo gupima imyotsi iva mu binyabiziga igahumanya umwuka bugiye kuvugururwa, kandi ko moto na zo zizajya zinyuzwa mu kigo kireba ubuziranenge bw’ibinyabiziga cyitwa ‘Contrôle Technique’.