Abaturage bo mu Murenge wa Rutunga n’abo mu Murenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo, ku wa Gatandatu tariki 28 Werurwe 2026, bifatanyije n’abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa, mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe, batera ibiti ku musozi uherereye mu Mudugudu w’Urukerereza mu Kagari ka Kigabiro (…)
Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kicukiro mu mpera z’icyumweru gishize hatewe ibiti 600 bisanga ibindi biti 400 byatewe mbere yaho mu cyumweru cyabanje birimo iby’imbuto ndetse n’iby’umurimbo byatewe ku bigo by’amashuri abanza n’ay’incuke (ECD), bikaba byitezweho kongerera ubwiza aho byatewe ndetse no gutuma haboneka (…)
Umuryango mpuzamahanga uteza imbere ubuhinzi witwa One Acre Fund, ku bufatanye n’inzego zitandukanye za Leta, bagiye gutera ibiti Miliyoni 30 mu Turere twose tw’u Rwanda, birimo iby’imbuto n’ibindi bivangwa n’imyaka.
Ihuriro ry’Imiryango 27 ikora ku burenganzira bw’abana, rizwi nka ‘Coalition Umwana Ku Isonga’ ryatangije gahunda yo gufasha abana kumenya akamaro k’ibiti, mu rwego rwo kurengera ibidukikije, ariko rigamije no kugira ngo abana bakure bafite umuco wo kumva ko igiti ari kimwe mu bifasha mu kurinda ubuzima bw’abantu haba mu (…)
Minisiteri y’Ibidukikije hamwe n’abafatanyabikorwa barimo Umuryango mpuzamahanga uteza imbere ubuhinzi, One Acre Fund(OAF) uzwi ku izina rya Tubura, batangije gahunda yo gutera ingemwe z’ibiti zigera kuri miliyoni 65 hirya no hino mu Gihugu.
Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko ibyagezweho n’Ikigega gitera inkunga imishinga y’ibidukikije (FONERWA) mu myaka 10 kimaze gishinzwe, harimo imidugudu yubatswe mu mirenge ya Rubaya na Kaniga mu Karere ka Gicumbi, bigiye kumurikirwa abakuru b’ibihugu bigize Isi bazahurira muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu(UAE).
Dr. Malle Fofana yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Umuryango GGGI, hashimangirwa uruhare rwa Afurika mu bikorwa byo kurwanya imihindagurikire y’ibihe. Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije (GGGI) watangaje ko Dr. Malle Fofana yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije wawo (Deputy (…)
Kuri Phoibe Mukandayisenga, umunyamakuru wabaye kandi agakorera mu Karere ka Gicumbi imyaka ikabakaba icumi, ikirere cya Gicumbi ni ikirere gihora gihehereye haba mu mpeshyi cyangwa mu gihe cy’imvura, ku buryo iyo uhumeka wumva uhumeka umwuka ugenda udafite ikiwutega mu nzira z’ubuhumekero, kandi aho unyuze mu nzira (…)
Bamwe mu Badepite bahangayikishijwe no kuba hakiri abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, kandi mu gucukura amabuye y’agaciro hifashishwa ibinyabutabire bikomeye bigira ingaruka ku buzima bw’abantu, bityo bakagira impungenge ko batabikora mu buryo burinda ibidukikije n’ubuzima bw’abantu kuko baba babikora nk’abiba.
Mu rwego rwo kurushaho kurengera ubuzima bw’Impunzi zicumbikiwe mu Rwanda, Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), n’abafatanyabikorwa bayo, bashoye arenga miliyari 5Frw mu bikorwa byo kurengera ibidukikije mu nkambi.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo World Resources Institute (WRI), European Union/Enabel, GIZ, World Bank (WB), Global Green Growth Institute (GGGI), International Institute of Sustainable Development (IISD),… bateguye inama y’iminsi itatu, yabereye i Kigali kuva (…)
Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ukuboza 2025, inzego z’Umutekano zigizwe n’Ingabo z’u Rwanda (Diviziyo ya 2), Polisi y’u Rwanda (RNP) n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), zikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, zakoze igikorwa cyo gutera ibiti mu Mudugudu wa Bisiga, Akagali ka Gashoro, Umurenge wa Rwerere, Akarere ka Burera.
Umujyi wa Kigali uvuga ko uzatera ibiti birenga miliyoni eshatu ku nkengero z’imihanda no mu ngo mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, ukazakoresha urubyiruko muri iyo gahunda izabamo no kubikurikirana kugeza bikuze.
Ibihugu 10 bigize Afurika yo hagati byishyize hamwe bisaba abaterankunga kubishakira uburyo bwabifasha gusangira amakuru y’Iteganyagihe, aho kugira ngo buri gihugu gishingire ku bipimo byacyo nyamara ingaruka zambukiranya imipaka.
Abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’Ibidukikije barimo Equity Bank n’umushinga wa USAID witwa Hinga Wunguke, batangiye gutanga inguzanyo zishyurwa ku nyungu nto, zizahabwa abahinzi n’abandi bafite imishinga ijyanye no kubungabunga ikirere.
Ministeri y’Ibidukikije iratangaza ko mu myaka 30 ishize u Rwanda rwageze ku ntego yo gutera amashyamba ku kigero cya 30.4% by’ubuso bw’igihugu, nyuma y’uko kugera mu 1996, amashyamba angana na 65% yari amaze kwangirika.
Mu Mirenge ikora kuri Nyungwe mu Turere twa Nyamagabe na Nyaruguru, hagiye gushorwa amafaranga abarirwa muri Miliyari eshanu azifashishwa mu bikorwa byo kugabanya urujya n’uruza muri iyi Pariki no kuyibungabunga.
Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku kubungabunga ibidukikije ku isi (IUCN), batangiye kwitegura inama izaba muri Werurwe 2022 izavuga ku buryo za pariki n’ibindi byanya bikomye, byabyazwa umusaruro ariko bigakomeza kubungabungwa, iyo nama ikazaba ibereye bwa mbere ku mugabane wa Afurika.
Ubwoko bw’inyamaswa n’ibimera ibihumbi 15 biri mu nzira yo kuburirwa irengero kubera ibikorwa bya muntu hamwe n’imihindagurikire y’ikirere.
Guhera ku wa Gatandatu tariki ya 6 Gicurasi 2017, igiciro cyo gusura Ingagi mu Birunga kikubye kabiri, aho cyavuye ku madolari 750 kigashyirwa ku madolari 1500 y’Amerika ku muntu umwe.
Urugaga rw’abanyamwuga bakora inyigo mu bijyanye n’ibidukikije (RAPEP), rwiyemeje kuvugurura imikorere yarwo kuko ngo abarugize bakoraga mu buryo budafututse.
Ikigo cy’igihugu cyo kwita ku bidukikije REMA kiravuga ko umuturage akwiye kongererwa ubushobozi bwo kwibeshaho neza,kuko bituma abungabu ibidukikije.