Ingabo za EAC ziteguye guhangana n’icyorezo cya ZIKA
Ingabo zishinzwe ubuzima mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ziravuga ko ziteguye gutabara mu gihe akarere kaba kigabijwe n’ibyorezo by’indwara nka ZIKA.
Babitangarije mu nama y’abayobozi b’ibitaro bya gisirikare mu muryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC), yateraniye i Kigali kuri uyu wa kabiri tariki 9 Gashyantare 2016.

Brig Gen Denis Janga ukuriye serivisi z’ubuvuzi mu ngabo za Tanzania, yavuze ko muri iyi nama isanzwe iterana kabiri mu mwaka, bemeje gahunda yo guhanahana amakuru, gufashanya, no kwita ku buvuzi bwo mutwe n’ubw’ingingo ku basirikare bajya mu butumwa bw’amahoro.
Yagize ati “Ubu twashyize umwihariko ku ndwara zose z’ibyorezo; tugomba kuba twiteguye mu gihe havuka ikibazo. Ni yo mpamvu turi aha kugira ngo dusuzume ibyo dushobora gufatanya, tukaba kandi turimo kumva ubunararibonye bwa buri wese.”
Indwara ya ZIKA ikomeje kugaragara hirya no hino ku isi ni yo yibanzweho cyane cyane ko aka karere gafite ingabo ziri kubungabunga amahoro mu bice iyi ndwara yiganjemo. Nk’u Rwanda rufite ingabo muri Haiti, igihugu kitari kure ya Brazil iyi ndwara yagaragayemo cyane.
Uretse muri Uganda hamaze kwemezwa ko hagaragaye uwagaragaweho virusi ya ZIKA, muri rusange mu muryango wa EAC ngo nta bibazo bikomeye byatera inkeke ku byorezo bitandukanye.
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’ibitaro bya gisirikare n’abashinzwe serivisi z’ubuvuzi mu bihugu by’u Rwanda, Uganda, Kenya na Tanzania, UBurundi bwo bukaba butagaragayemo kubera impamvu zitatangajwe.
Ohereza igitekerezo
|
ingabo nyazo ni izihora ziteguye gutabara n’icyagirira nabi abaturage , murakoze