Ibyagezweho mu muhora wa ruguru byahuruje abandi bayobozi b’ibihugu bigize EAC
Abakuru b’ibihugu byose bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC) hiyongereyeho Sudani y’Epfo na Ethiopia, bahuriye i Kigali kumva imishinga yatangijwe n’u Rwanda, Kenya na Uganda bisanzwe bikoresha umuhora wa ruguru (Northern Corridor), mu nama yateranye kuri uyu wa gatandatu tariki 7/3/2015.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye bagenzi be uwa Tanzania Jakaya Mrisho Kikwete akaba ari nawe uyobora EAC, uwa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, uwa Kenya Uhuru Kenyata, uwa Sudani y’epfo Salva Kiir, Visi Perezida wa kabiri w’u Burundi, Gervais Rufyikiri na Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Ethiopia, Dr Tedros Adhanom, wari uhagarariye Ministiri w’Intebe w’icyo gihugu.

Mu mishinga ya Northern Corridor hakubiyemo kubaka umuhanda wa gari ya moshi, impombo zikwirakwiza peterori muri buri gihugu, gusangira amashanyarazi, koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu muri ibyo bihugu, ikoreshwa ry’indangamuntu ku mipaka, uruhushya rumwe ku bakerarugendo, ibiciro by’itumanaho bimwe kandi bihendutse no gutabarana mu by’umutekano.
Kumva no kubona ibyagezweho mu myaka ibiri ishize mu muhora wa ruguru, byatumye u Burundi bureka kwitabira inama zawo nk’indorerezi, bwiyemeza kuba umunyamuryango; Sudani y’epfo ikomeje kubisaba, Perezida wa Tanzania, Jakaya Kikwete nawe avuga ko yaje kureba uko uyu mushinga uva ku cyambu cya Dar es Salam watezwa imbere.

Kwitabira inama ya Northern Corridor k’u Burundi na Tanzania bigaragaye nk’ibyongereye imishinga ifatwa nk’iyadindiye, ihuriza hamwe ibihugu bya EAC byose.
Perezida Kagame yamenyesheje abashoramari baje bazanye n’abakuru b’ibihugu bagenzi be, ko abaturage babonye amahirwe yo kwiteza imbere kuko ngo bigaragara ko ubushake bwa politiki z’ibihugu buhari; Perezida Museveni na Kenyata bo bavuga ko ibicuruzwa bikorerwa mu karere bigiye kubona isoko rigari, ibiva hanze nabyo bikazagera muri buri gihugu mu buryo bworoshye.

Umukuru w’igihugu cya Sudani y’epfo, Salva Kiir, yashimye uruhare rw’ibihugu bigize EAC mu kuba byarahosheje intambara imaze imyaka ibiri muri icyo gihugu; avuga ko Sudani y’epfo ari isoko rinini cyane ry’ibicuruzwa biva muri EAC ariko bo ngo ntabyo bagira bikorerwa muri icyo gihugu (n’ubwo gicukurwamo peterori).
Biteganywa ko ibihugu biri mu muhora wa ruguru bizakura amashanyarazi muri Ethiopia, ikaba ari yo mpamvu yo kwitabira inama kw’icyo gihugu, ariko Ministiri Tedros akaba yirinze kugira umwanzuro afata kuko yaje nk’intumwa.

Uretse gukomeza guteza imbere imishinga 14 y’umuhora wa ruguru; ba Ministiri bashinzwe imishinga y’uyu muhora wa ruguru basabwe kuzatanga ibisubizo ku bibazo by’abikorera, mu nama izabera muri Uganda mu mezi abiri ari imbere, nk’uko byagaragaye mu myanzuro yasomwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo.

Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Kimwe mu gisubizo ni ugushyiraho company ihuza abacuruzi bo muri EAC noneho bagakora paternership na za Leta ku mishinga imwe nímwe.
KAGAME ndamwemera aturebera ibifite inyungu tuzongeratumutore%
nibakomeleze aho