Mzee! Ndagukunda cyane - Mbabarira twifotozanye - Abafana bahagaritse Perezida Kagame bafata Selfie

Perezida Paul Kagame yashubije icyifuzo cy’abafana bari baje bamukurikiye bashaka ko bifotozanya, abaha umwanya wo gufata ifoto neza nk’uko babishakaga.

Hari ku mugoroba wo kuwa 27 Gicurasi ubwo Umukuru w’Igihugu yari ageze muri BK Arena kureba umupira wahuje Ikipe ya RSSB-Tigers ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL na Al Ahly yo mu Misiri.

Ubwo Perezida Kagame yinjiraga, umufana wavugaga mu cyongereza yahatirije cyane, aravuga ati "mzee, ndagukunda cyane, mbabarira, mbabarira twifotoranye."

Perezida Kagame wumvise ukuntu umusore yatitirije, yasubiye inyuma gato, aramurembuza araza, ndetse n’abari bamukurikiye baboneraho bifotozanya n’Umukuru w’Igihugu.

Muri uyu mukino, RSSB Tigers yakoze amateka yo kugera ku mukino wa nyuma (Final) nyuma yo gutsinda Al Ahly yo mu Misiri ku manota 106-97.

Ikipe ya RSSB Tigers, izahura n’ikipe izarokoka hagati ya Petro de Luanda yo muri Angola ndetse na Al Ahly Benghazi yo muri Libya. Umukino wabo bombi uteganyijwe kuri uyu wa kane taliki ya 28 Gicurasi muri BK ARENA.

Uyu mukino, Perezida Kagame yawukurikiye yicaye hagati mu bafana benshi cyane bari buzuye BK Arena ijyamo abantu ibihumbi icumi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka