Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Botswana i Gaborone (Video)

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Gaborone mu ruzinduko agirira muri Botswana, akaba yakiriwe na mugenzi we wa kiriya Gihugu, Duma Boko.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame , aragirira uruzinduko rw’akazi muri Botswana, ku matariki ya 6 – 7 Gicurasi 2026, ku butumire bwa mugenzi we wa Botswana, Duma Gideon Boko.

Uru ruzinduko rwabanjirijwe n’Inama ya kabiri ya Komisiyo ihoraho ihuriweho n’u Rwanda na Botswana ishinzwe ubufatanye (JPCC), iteganyijwe ku matariki ya 4 – 5 Gicurasi 2026, igamije gushimangira ubushake bw’ibihugu byombi mu bufatanye bwitezweho umusaruro.

Uru ruzinduko rugaragaza intambwe ikomeye mu guteza imbere umubano hagati ya Botswana n’u Rwanda, cyane cyane mu guteza imbere ubufatanye mu bukungu bufite inyungu zigaragara, bushingiye ku byagezweho kuva mu ruzinduko rwo mu 2019, harimo n’amasezerano yo gushyiraho Komisiyo ihoraho ihuriweho (JPCC) nk’urwego rwo kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Mu gihe cy’uruzinduko, abayobozi b’ibihugu byombi baragirana ibiganiro byibanda ku bucuruzi hifashishijwe ikoranabuhanga, ubukerarugendo, inkingo z’amatungo, inzira z’ubwikorezi, ndetse n’ubufatanye mu ruhererekane rwo kongerera agaciro amabuye ya diyama. Biteganyijwe ko Perezida Kagame asura ikigo cy’ubucuruzi bwa diyama cya Botswana (DTCB).

Muri uru ruzinduko kandi hateganyijwe gusinywa amasezerano atandukanye, arimo ajyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, ubufatanye hagati y’urwego rwa Botswana rushinzwe ishoramari n’ubucuruzi (BITC) ndetse n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB). Harasinywa n’amasezerano yo kwirinda gusoresha kabiri agamije koroshya ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Habaye n’inama yiga ku bucuruzi n’ishoramari ku itariki ya 5 Gicurasi 2026, ihuriza hamwe abashoramari n’abayobozi batandukanye hagamijwe kurebera hamwe amahirwe mashya y’ubufatanye.

Perezida Kagame aherekejwe n’abaminisitiri, abayobozi bakuru muri Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’intumwa z’abashoramari, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Perezida Kagame, ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, yaherukaga kugirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Botswana tariki 27 Kamena 2019, yakirwa mu Murwa Mukuru Gaborone na Dr. Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi wari ku butegetsi icyo gihe.

Reba muri aya mashusho (Video) uko Perezida Kagame yakiriwe kuri uyu wa gatatu akigera muri Botswana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka