Perezida Kagame n’umuyobozi wa IFAD baganiriye uko bateza imbere umuhinzi w’u Rwanda

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi (International Fund for Agricultural Development – IFAD), Álvaro Lario.

Ibi biganiro bagiranye nyuma y’inama ya Africa Forward Summit yaberaga i Nairobi, byibanze ku bufatanye busanzweho hagati y’u Rwanda na IFAD, cyane cyane iterambere ry’icyaro, impinduka mu buhinzi no kongerera ubushobozi abahinzi bato kugira ngo babashe guhangana n’ibibazo bitandukanye.

Abayobozi bombi kandi banasuzumye uburyo bwo kurushaho gushimangira ubufatanye hagamijwe guteza imbere ubukungu bugera kuri bose, ubushobozi bwo kugera ku masoko no guteza imbere uruhare rw’abikorera mu rwego rw’ubuhinzi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka