Patrick Muyaya ati ‘Tugiye gufata FDLR n’ubwo ntazihari’
Leta ya Congo yongeye kugaragaza ko gahunda yatangaje mu cyumweru gishize yo gufata abagize umutwe w’iterabwoba wa FDLR ntacyo izageraho.
Mu magambo ye, Umuvugizi wa Leta ya Congo Patrick Muyaya, yagaragaje indimi ebybiri, aho yabwiye Radiyo Okapi ko "FDLR ihari, kandi ko nta yihari."
Yagize ati "Turabizi ko ibivugwa by’umutwe wa FDLR ari urwitwazo, tukaba twarahisemo kuruvanaho(qu’on a choisi de vider) nk’uko twakuyeho urwitwazo rw’impunzi(comme on a choisi de vider le contexte des refugies)".
Gufata FDRL, kuzambura imbunda ndetse no kohereza abagize uyu mutwe w’iterabwoba urimo abahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, biri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano yasinyiwe i Washington mu mwaka ushize, hagati ya Leta y’u Rwanda na Congo.
Ayo masezerano akubiyemo ingingo z’ubufatanmye mu iterambere ry’ubukungu hagati y’ibihugu byombi wongeyeho na Amerika, ndetse n’ingingo z’umutekano, arimo ingingo ebyiri zikomeye.
Muri izo, harimo isaba Leta y’u Rwanda gukuraho ingamba z’ubwirinzi, ariko ibyo bikaba gusa ari uko Leta ya Congo Kinshasa imaze kuvanaho umutwe wa FDLR.
Uretse kuba urimo abakoze Jenoside, uyu mutwe uri ku rutonde rwa Amerika rw’imitwe y’iterabwoba, muri iyi myaka mirongo itatu, wakomeje kugaragaza umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Aha ndetse, waje kubibonamo abaterankunga, kuko Leta ya Kinshasa yafashe FDLR ikazigira umufatanyabikorwa, ikinjira mu gisirikare cyayo cya FARDC.
Perezida Felix Tshisekedi wa Congo, we yavuze ko ashaka guhirirka ubutegetsi bw’u Rwanda. FDLR, ari mu b’imbere atezeho ubufatanyabikorwa muri uwo mugambi. U Rwanda rwafashe aya magambo ya Tshisekedi nk’ikintu gikomeye, rukaba rwerekana ko rugomba kwicungira umutekano warwo, no gushyiraho ingamba z’ubwirinzi nta kujenjeka, mu gihe FDLR na Tshisekedi bakiri muri uwo mugambi.
Naho kuri gahunda yo gufata FDLR, abakurikira amakuru y’aka karere baragira bati "Congo iravuga ko ishaka guhiga FDLR, kandi iri kumwe na yo? Bigaragara ko iyi gahunda nta musaruro izatanga."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|