Kagame na Suluhu baganiriye ku ngamba zo gukuraho inzitizi zibangamira ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Tanzaniya
Perezida wa Tanzania, Dr Suluhu Hassan yavuze ko Igihugu cye n’u Rwanda atari abaturanyi gusa, ahubwo ni abafatanyabikorwa ba hafi bafite umubano ukomeje gutera imbere ku muvuduko mwinshi.
Kugeza ubu, hafi 70% by’ibicuruzwa byinjira cyangwa bisohoka mu Rwanda binyura ku byambu bya Tanzania.
Yavuze ko mu mwaka wa 2025, ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwageze kuri miliyari 644 z’amashilingi, kandi ishoramari rituruka ku mpande zombi rikomeje guteza imbere imirimo no kuzamura ubukungu bw’abaturage.
Mu biganiro byabaye, hagati ye na mugenzi we w’u Rwanda, yavuze ko impande zombi zumvikanye ku kongera imbaraga mu bufatanye, zirimo gukuraho inzitizi zitari iz’imisoro zibangamira ubucuruzi, guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari, ndetse no kongera gushora imari mu bikorwa remezo birimo ubwikorezi burimo n’ubw’ibintu, itumanaho, ndetse n’ingufu.
Byongeye kandi, yavuze ko ibihugu byombi byiyemeje gukomeza gukorana bya hafi mu bijyanye n’umutekano n’igisirikare, ndetse no guhuza imbaraga mu gukemura ibibazo byo ku rwego rw’akarere n’isi muri rusange.
Ku ruhande rwe, Perezida Kagame yagize ati "Ndabashimira cyane Nyakubahwa Perezida ndetse n’Abanya-Tanzania bose ku gukomeza kubungabunga ubucuti bwiza n’ubuvandimwe hagati y’ibihugu byacu."
Kagame yongeyeho ati "Tanzania ni umufatanyabikorwa w’ingenzi cyane, atari ku Rwanda gusa ahubwo no ku bindi bihugu bituranyi. Icyambu cya Dar es Salaam ni urugero rumwe mu bice byinshi by’ubukungu bifitiye akamaro kanini ibihugu byacu."
Yagize ati "Dufite inshingano mu izina ry’abaturage bacu zo gukomeza guteza imbere no gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byacu ndetse no mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri rusange."
Mu by’ukuri, Tanzania ni umufatanyabikorwa ukomeye kandi w’ingenzi ku Rwanda.
Aha ni ho yahereye ahagararira Abanyarwanda bose, akavuga ko biteguye gukorana na Tanzaniya mu iterambere, aho yagize ati "Ku ruhande rwacu, twiteguye gukorana namwe ndetse n’itsinda ryanyu ry’abayobozi kugira ngo duteze imbere gahunda y’iterambere ry’u Rwanda na Tanzania, kandi tuyijyane imbere ku muvuduko wo hejuru."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|