Kenya yatangaje ko yatangiye gukora iperereza ku munyapolitiki, Dr. Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda uburyo yashimutiwe muri icyo gihugu.
Minisitiri w’Intebe wa Mali, Choguel Kokalla Maiga wari kuri uwo mwanya kuva muri Kanama 2021, yirukanywe n’abagize Guverinoma ye, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2024, nyuma y’ubwumvikane bukeya bwari bumaze iminsi hagati ye n’ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye Mali muri iki gihe.
Perezidansi ya Kenya yatangaje ko Kiliziya Gatolika itaragarura amashilingi agera kuri miliyoni 2.6 y’inkunga yari yahawe na Perezida William Ruto, ikayanga ivuga ko itifuza gushukishwa amafaranga.
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yategetse ko hashyirwaho itsinda rishinzwe gukora ubugenzuzi ku nyubako zose mu Mujyi wa Dar es Salaam, cyane cyane izo mu gace ka Kariakoo nyuma y’uko imwe muri zo iguye hejuru y’abantu igahitana 16 abandi 86 bagakomereka.
Muri Gabon, abaturage bitabiriye amatora ya Referendum ku guhindura itegeko nshinga batoye ‘Yego’ ku kigero cya 91.8% bemeza ko batoye itegeko rishya ryanditswe ku butegetsi bwa gisirikare buhagarariwe na General Brice Oligui Nguema.
Muri Tanzania, abantu batanu (5) bapfuye abandi basaga 40 barakomereka nyuma y’uko inyubako y’umuturirwa ibagwiriye mu gace k’ubucuruzi ka Kariakoo mu Murwa wa Dar es Salaam.
Ibiro by’izahoze ari Ingabo za UN zoherejwe kubungabunga amahoro muri Mali, byashyikirije Ingabo z’icyo gihugu ikigo cya nyuma cyari kikiri mu biganza byazo, nyuma yo kwirukanwa muri icyo gihugu.
Hari abumva akazi ko gukora muri serivisi zo kwita ku mirambo iri mu buruhukiro bw’ibitaro mu gihe itarajya gushyingura, biteye ubwoba kubera ibyo bagatekerezaho bitandukanye.
Abaturage bo muri Sudani y’Epfo, baravuga ko barimo kwicwa n’inyota bitewe no kubura amazi meza yo kunywa, nyuma y’uko imyuzure yibasiye Amajyepfo y’icyo gihugu yatumye amazi yivanga na Peteroli.
Amashyaka menshi atavuga rumwe na Leta muri Benin, harimo n’irya Thomas Boni Yayi wigeze kuba Perezida w’icyo gihugu yishyize hamwe agamije kugarura demokarasi bivugwa ko yangiritse, no gukorera hamwe mu rwego rwo gushaka uko amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2026 azaba mu mucyo no mu bwisanzure.
Imyuzure yibasiye Igihugu cya Sudani y’Epfo yakuye abaturage ibihumbi 379 mu byabo, ndetse hari impungenge ko ibi bizatuma indwara ya Malariya irushaho kwiyongera ndetse ikibasira abatuye iki gihugu.
Muri Gabon, kuri uyu wa Kane tariki 7 Ugushyingo 2024, hatangijwe igikorwa cy’amatora ya Referendum, aho abaturage basabwa gutora bifata, bemeza cyangwa se bahakana mushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga.
Umugaba Mukuru w’ingabo za Nigeria, Lt Gen Taoreed Lagbaja, yitabye Imana afite imyaka 56, nyuma y’igihe arwaye nk’uko Perezida Bola Tinubu yabitangaje.
Umwe mu batavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi muri Mozambique, Venâncio Mondlane watsinzwe amatora y’Umukuru w’Igihugu aheruka, akaza ku mwanya wa Kabiri yatangaje ko yarusimbutse yari agiye kwicirwa muri Afurika y’Epfo aho yahungiye nyuma yo gutsindwa muri ayo matora, ariko akagira amahirwe agacika n’umuryango we.
Ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga mu Birwa bya Maurice (île Maurice), ryahagaritswe by’agateganyo kugeza igihe amatora Igihugu kigiye kwinjiramo azaba arangiye ku itariki 11 Ugushyingo 2024.
Mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Botswana ku wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2024, ibyayavuyemo bitangazwa kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ugushyingo 2024, Ishyaka rya Botswana Democratic Party (BDP) ryari rimaze imyaka 58 ku butegetsi ryatsinzwe ayo matora, ku buryo bukomeye.
Kuri uyu wa gatanu tariki 1 Ugushyingo 2024, Prof. Kindiki Kithure yarahiriye inshingano nshya zo kuba Visi Perezida wa Kenya.
Pasiteri Ebuka Obi wo muri Nigeria, mu gihe yarimo abwiriza ijambo ry’Imana, yavuze ko umugabo mukuru ufite imyaka 40 kuzamura, ugurira umugore we imodoka mbere yo kuyigurira nyina, aba atagira ubwenge.
Perezida wa Botswana ucyuye igihe Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi, yatangaje ko yemera ko ishyaka rye ryatsinzwe, ariko yemeza ko azakora ku buryo ihererekanya ry’ubutegetsi hagati ye n’uwatsinze amatora rigenda neza ku buryo bushoboka.
Leta ya Tchad yahamagariye umuryango mpuzamahanga kongera inkunga utanga mu bikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram, nyuma y’uko ku cyumweru tariki 27 Ukwakira 2024, ugabye igitero ku birindiro by’ingabo z’Igihu biherereye mu gace kazwi nka Lac Tchad mu Burengerazuba bw’Igihugu, kikagwamo abasirikare bagera (…)
Muri Kenya, umukobwa w’imyaka 24 yasanzwe yapfuye umurambo we wajugunywe mu gihuru kiri hafi y’iwabo mu rugo, ahitwa i Ngong, ariko agakayi yandikagamo gahunda ze z’umunsi gafasha Polisi kubona amakuru yerekeye urupfu rwe.
Abantu 50 biciwe mu gitero cyagabwe n’abarwanyi b’umutwe wigometse kuri Leta ya Sudani, Rapid Support Forces (RSF), mu biturage byo muri Leta ya al-Jazira.
Urukiko rwa Uganda, rwakatiye Thomas Kwoyelo, wari umuyobozi w’inyeshyamba za Lord Resistance Army (LRA), igifungo cy’imyaka 40 kubera ibyaha by’intambara.
Muri Nigeria, impanuka y’indege ya kajugujugu yaguye muri Leta ya Port Harcourt, yaguyemo abantu batatu (3) abandi batanu (5) baburirwa irengero nk’uko byatangajwe na Minisiteri ishinzwe ibijyanye n’indege n’ibyogajuru muri icyo gihugu.
Ishami rya UN ryita ku mpunzi (UNHCR), ryavuze ko ribabajwe cyane n’inkuru y’impunzi enye Leta ya Kenya yasubije muri Turukiya (Turkey).
Polisi yo mu gihugu cya Mozambique yahanganye n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bigaragambya bamagana uburyo amatora y’umukuru w’Igihugu yagenze.
Rigathi Gachagua wahoze ari Visi Perezida wa Kenya, yasabwe kwitaba Urwego rw’Ubugenzacyaha muri Kenya (DCI), kugira ngo asobanure ibyo yatangaje ko bagerageje kumwica kabiri kose bakoresheje uburozi.
Umupadiri witwa Wycliffe Byamugisha wo muri Arkidiyosezi Gatolika ya Mbarara, yitabye Imana azize impanuka ikomeye y’imodoka ku cyumweru tariki 20 Ukwakira 2024.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, ryatangaje ko Igihugu cya Misiri cyahanganye n’indwara ya malariya aho nta muturage w’iki gihugu ukiyirwara.
Rigathi Gachagua aherutse kweguzwa ku mwanya wa Visi Perezida wa Kenya, yavuze ko kugeza ubu umutekano we ugeramiwe ndetse ko nihagira icyo aba kizabazwa Perezida William Ruto.