Mu gihe harimo kwitegurwa itangizwa ry’Ukwezi kwahariwe uruhare rw’umuturage mu igenamigambi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko Leta igiye kujya yishyura ibirarane by’ingurane z’imitungo y’abaturage hakoreshejwe telefone(Momo cyangwa Aitel Money), mu rwego rwo kwihutisha iki gikorwa.
Amakimbirane yo mu miryango agaragazwa nk’inzitizi ikomeye ku iterambere ry’umwana w’umukobwa, bikaba byamuviramo nko guta ishuri, guhohoterwa mu buryo butandukanye, kwishora mu ngeso mbi, bikaba byatuma ejo hazaza he hadindira.
Ubwo Sendika y’Abakora mu bwubatsi, ububaji n’ubukorikori mu Rwanda, (STECOMA) yahaga impamyabushobozi (certificates) abafundi 500 bigiye ku murimo mu Mujyi wa Kigali, abazihawe babyishimiye, bavuga ko noneho zizaborohereza mu gusaba akazi no kugahabwa, kuko ari igihamya cy’uko bafite ubumenyi muri ako kazi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba urubyiruko kwemera kugirwa inama, ariko rukanagira uruhare mu gusesengura cyangwa gushungura izo nama rugirwa niba hatarimo izarushora mu ngeso mbi.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MOYA), irahamagarira urubyiruko kurushaho gukora imishinga itanga ibisubizo ku bibazo Igihugu gifite, banatanga akazi kuri bagenzi babo, kugira ngo bifashe Igihugu kugera ku ntego yo guhanga imirimo myinshi.
Umunyarwanda yabivuze neza ko umukiriya ari umwami, atari uko ari ingoma yimye, ahubwo kubera ko ari uw’agaciro gakomeye mu buzima bwa buri munsi bw’umucuruzi, cyangwa ubucuruzi ubwo ari bwo bwose.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye Umuyobozi Mukuru w’umuryango Mastercard Foundation, Reeta Roy ndetse na Sewit Ahderom ugiye gusimbura Roy mu mwaka utaha, igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukwakira 2025.
Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, mu biganiro bagiranye na Minisitiri w’Umutekano Dr Vincent Biruta ku ngamba zo gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda, bamwakirije ikibazo cy’amagaraje yo mu Rwanda arimo imikorere itanoze n’ubumenyi buke bw’abayakoramo.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Jimmy Gasore, yatangaje ko ahantu hagaragara ko hateza impanuka hagera kuri 78, muriho 31 hazakosorwa bitarenze mu kwezi kwa Nzeri 2028.
Ubuyobozi bw’Umuryango Imbuto Foundation busanga guteza imbere uburere bw’abana bakiri bato ari umusingi ukomeye w’iterambere, kuko iyo umwana yitaweho hakiri kare, akurana urukundo n’ubupfura bimufasha mu buzima bwe bwose.
Uyu munsi, u Rwanda rwatashye imihanda itatu ya kaburimbo y’ibilometero 151 yubatswe cyane cyane ku bufatanye bwa Banki n’ibigo byiganjemo ibyo mu bihugu by’Abarabu.
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane azize uburway ku myaka 64 y’amavuko.
Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, mu biganiro bagiranye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu akamaro (RURA), babajije ikirimo gukorwa kugira ngo ibinyabiziga bishaje bikiri mu kazi ko gutwara abantu n’ibintu bive mu muhanda.
Abanyeshuri biga amasomo ajyanye n’imiyoborere y’Ingabo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Ukwakira 2025, basuye Ingoro y’u Rwanda y’urugamba rwo kubohora Igihugu ku Mulindi, mu rwego rw’urugendoshuri rujyanye no gusobanukirwa byinshi ku rugamba rwo kubohora (…)
Abadepite batoye amategeko yemerera kwemeza burundu amasezerano yo gutwara abantu n’ibintu mu kirere, yasinywe hagati y’u Rwanda n’ibihugu 12, aya masezerano akaba arwemerera gukoresha ikirere cy’ibyo bihugu rutiriwe rubisaba uruhushya.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera burashima abafatanyabikorwa bafashe iya mbere mu kubushyigikira mu mushinga mugari wo kwimura abatuye ku Kirwa cya Sharita, bugashishikariza n’abandi gukomeza kubushyigikira muri icyo gikorwa cyo gutuza neza abo baturage.
Abasenateri batandukanye bagaragaje ko hakwiye gukorwa imfashanyigisho zigisha ibyiciro bitandukanye, kuko byagaragaye ko mu mahanga abahaba bakwiye kumenya indangagaciro n’umuco nyarwanda.
Perezida Kagame yabwiye abarahiriye inshingano muri Guverinoma, ko amakosa bashobora gukora agira ingaruka ku Banyarwanda bose bityo bakwiye kwirinda kuyagwamo.
Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Budage, ibinyujije muri Banki y’Iterambere y’Abadage (KfW), basinyanye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 18 z’amayero (ahwanye na miliyari 30.5 Frw) agenewe gutera inkunga gahunda zo kurwanya ubukene.
Umuryango Nyarwanda w’Abantu bafite Ubumuga bwo Kutumva no Kutavuga (Rwanda National Union of the Deaf – RNUD) urasaba Leta ko yashyiraho uburyo bwatuma buri muntu wese yiga ururimi rw’amarenga, kuko ari bwo buryo bwonyine bwakoroshya kuvugana hagati y’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga n’abandi badafite ubwo bumuga.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Ukwakira, itsinda ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye muri Afurika y’Epfo ryageze i Kigali, mu ruzinduko rw’iminsi icumi rwateguwe hagamijwe kubereka aho Igihugu kigeze mu iterambere ariko bakanigira ku mateka yacyo no kumenya ibyo kibifuzaho.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko gutinya ko abantu bo mu gihugu cye babyakira nabi, byatumye Perezida Félix Tshisekedi, agira uruhare kugira ngo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) idasinyana n’u Rwanda amasezerano yerekeye gahunda ihuriweho yo guteza (…)
Mu rwego rwo kurushaho kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, abaturage bo mu Murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera bavuga rikumvikana, basuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu iherereye mu Karere ka Gicumbi ku Mulindi w’Intwari bahakura amasomo abafasha gusobanukirwa amateka y’u Rwanda n’uruhare (…)
Bamwe mu batuye i Tumba mu Karere ka Huye, barimo n’abatangabuhamya bashinje Dr Munyemana Sosthène wahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko ijurira rye ari ukwigiza nkana kuko ibyaha yakoze byabaye habona.
Ndagijimana Callixte ukekwaho ibyaha birimo gushinga no kuba mu mutwe w’abagizi ba nabi, yafatiwe ku rukiko rw’ibanze rwa Muhanga agerageza gutoroka, nyuma y’uko yari yaje kuburana ku byaha aregwa.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yanze gusinyana n’u Rwanda amasezerano yerekeye gahunda ihuriweho, yo guteza imbere ubukungu mu karere (REIF), yari yitezwe muri iki cyumweru.
Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko, Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera aba Ofisiye bato (Junior Officers) 632 bava ku ipeti rya Second Lieutenant bagirwa Lieutenant.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yabwiye abofisiye bato bashya ko kwinjira muri RDF bibaha ubushobozi bwo gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda.
Mu Rwanda, abageze mu zabukuru bafatwa nk’isoko y’ubumenyi, ubunararibonye bwuzuye indangagaciro za Kinyarwanda. Kuba bageze mu zabukuru si intandaro y’uko basigara inyuma, ahubwo bafatwa nk’abafite uruhare rukomeye mu kubaka umuryango nyarwanda. Ni muri urwo rwego Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda n’ingamba zigamije (…)
Abanyeshuri 1029 barangije amasomo abemerera kuba ba Ofisiye bato (Junior Officers) mu ngabo z’u Rwanda (RDF) mu muhango wabereye mu Ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ukwakira.