U Rwanda rwongereye ubugenzuzi n’ibihano ku masosiyete ananirwa gushyira mu bikorwa imishinga ya Leta, aho byibura amasosiyete 103 yashyizwe ku rutonde rw’abatemerewe gupiganirwa amasoko ya Leta kuva mu 2021, azira imikorere mibi, kurenga ku masezerano no gutanga amakuru atari yo, nk’uko bigaragazwa n’imibare y’Ikigo (…)
Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Mohamed Ali Janah, Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi (Group Chairman) wa Hotels and Resorts Investment Maldives.
Ba rwiyemezamirimo baturutse muri Tanzania, Kenya na Afurika y’Epfo ni bo begukanye imyanya ya mbere mu birori bisoza ku mugaragaro irushanwa rya 7 ry’igihembo Africa’s Business Heroes (ABH), ryabereye i Kigali mu Rwanda.
Urubyiruko rugize icyiciro cya karindwi cy’Itorero ry’Urungano, basabwe kuzaba abahamya b’uko u Rwanda rumeze n’ibyo rumaze kugeraho, bagakomeza kuba urumuri n’icyitegererezo mu byo bakora.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ukuboza 2025, Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana baturutse hirya no hino mu Gihugu, mu birori ngarukamwaka ahuriramo n’abana bato, mu rwego rwo kubifuriza Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2026.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ugushyingo 2025, yakiriye Jack Ma washinze Ikigo Alibaba Group na Jerry Yang uri mu bashinze urubuga rwa Yahoo, baganira ku mikoranire ihuriweho mu bijyanye no kwihangira imirimo n’udushya mu ikoranabuhanga.
Abagize urwego rwunganira Uturere mu gucunga umutekano (DASSO), bibukijwe ko umutekano ugomba kureberwa mu buryo bwagutse, burimo n’ibishobora kubangamira imibereho myiza y’abaturage.
Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, basuye ababyeyi b’Intwaza batuye mu rugo rw’Impinganzima rwa Bugesera, mu rwego rwo gusabana no kubifuriza iminsi mikuru myiza ibinjiza mu mwaka mushya wa 2026.
Polisi y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye yagaruje ibikoresho by’ikoranabuhanga byibwe, hafatwa abantu umunani (8) bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura.
Abana bafite Autism bitabwaho n’ikigo cya Autism Rwanda, bizihije Noheli banagenerwa impano zitandukanye, ndetse n’umuryango Rotary Club ukaba wageneye iki kigo impano y’ibikoresho binyuranye byifashishwa mu kwita kuri aba bana.
Abakiriya ba Banki ya Kigali (BK), by’umwihariko abazwi nk’abakiriya banini, basanga atari banki gusa ahubwo ari umutabazi wabo, kuko ibaba hafi igihe cyose bayikeneye ikabatabara, ikabakura aho babonaga ko ibyabo birangiye.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kuri uyu wa Gatanu cyashimiye abasora neza bashyikirizwa ibihembo byabo.
Ibihumbi by’abanyarwanda n’abashyitsi biganjemo ba rwiyemezamirimo bakoraniye I Kigali muri Convention Centre aho baje kumva abahize abandi mu mishinga y’ishoramari yitezweho guhindura Afurika.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Justin Nsengiyumva yagaragaje ko gusora ari kimwe mu bikorwa bigaragaza agaciro abasora baha igihugu, kubera ko bibafasha kubaka u Rwanda rwihagije, rufite ubushobozi bwarwo kandi rutekanye.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), cyatangaje ko umubare w’abasora mu Rwanda wiyongereyeho abandi bashya barenga ibihumbi 100 mu mwaka ushize w’ingengo y’imari (2024-2025).
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare bafite amapeti atandukanye, harimo ba Colonel Innocent Munyengango na François Regis Gatarayiha bahawe ipeti rya Général de Brigade.
Imiryango 30 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, irahamya ko imibanire itemewe n’amategeko yari intandaro ikomeye yo gukimbirana ku mugore n’umugabo n’abandi bagize umuryango.
U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 337 babaga mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), barimo abagabo 22.
Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyarubaka, habereye impanuka aho mu bubatsi bavugururaga urusengero rwa ADPER-Kagarama, urukuta rwarwo rwagwiriye batatu umwe ahita yitaba Imana, iyo mpanuka ikaba yabaye kuri uyu wa Kane tariki 11 Ukuboza 2025.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwakira indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano, wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, Perezida Paul Kagame yibukije abayobozi ko bagomba kuzuza inshingano zabo kandi bakoresheje ubushobozi bwose bafite.
Iyo havuzwe Akarere ka Nyaruguru igihita kiza mu mutwe wa benshi ni i Kibeho kubera izina hafite mu bijyanye n’iyobokamana bitewe n’amabonekerwa yahabereye, bigatuma hagira umubare utari muke w’abaza kuhasura buri mwaka baturutse hirya no hino ku Isi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko bafite amahirwe menshi ku bifuza gushora imari, bukabashishikariza kubegera bakabafasha.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga y’Ubutwererane w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyananiwe gukora ibisabwa kugira ngo gishyire mu bikorwa amasezerano cyasinyanye n’u Rwanda ku ruhande rumwe, ndetse na AF/M23 ku rundi ruhande, bikaba bituma amahoro akomeje (…)
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Amb. Wellars Gasamagera, yakiriye Amb. Gao Wenqi Ambasederi w’u Bushinwa mu Rwanda, wari uherekejwe n’impuguke zaturutse mu Nzu Ndangamurage ya Leta y’u Bushinwa no mu Kigo gishinzwe Umuco n’Ubukerarugendo mu Bushinwa
Abaharanira iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda, barishimira ko ibikorwa remezo by’ingenzi mu bisabwa, Leta yabitunganyije, bagasanga ahasigaye ari ahabo kugira ngo baribyaze umusaruro.
Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ku mugaragaro ko ryafashe umujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo rihamagarira abaturage gusubira mu byabo kuko umutekano n’ituze byagarutse.
Akarere ka Nyamagabe, ku nkengero z’ishyamba rya Nyungwe, ahaturuka inzuzi zivoma ku isoko ya Nili, ahahoze hafatwa nk’ahantu hatazwi hakomeje kwinjira muri politiki y’igihugu y’iterambere igamije gufata neza ubutaka no kububyaza umusaruro.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yibukije abayobozi ko inshingano yabo y’ibanze ari ugusobanurira abaturage gahunda za Leta kugira ngo bazishyire mu bikorwa uko bikwiye. Ibi uyu muyobozi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo yari yitabiriye Inama Nyunguranabitekerezo y’Akarere ka Kicukiro, yahuje abayobozi (…)
Imibare y’ubushakashatsi buheruka bwa Finscope 2024, igaragaza ko abantu 96% bakoresha serivisi z’imari mu Rwanda, muri bo 60% bakaba bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga nka Mobile Money, Mobile Banking n’izindi.