Uruganda rumaze ukwezi rugiye guha akazi abantu 200 baturutse hanze kuko mu Rwanda habuze abagakora

Minisitiri Sebahizi Prudence yabwiye abadepite mu Nteko Ishinga amategeko, ko hari uruganda rumaze ukwezi rutangiye, rwasabye abakozi magana abiri, ariko mu Rwanda basanga ubumenyi bakeneye ari bushya, nta buhari.

Sebahizi, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yabivuze atangaza politiki y’imyaka icumi y’inganda mu Rwanda mu Nteko Ishinga amategeko.

Uru ruganda rukora iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bamaze kubona ko rutabonye abo bakozi rukeneye, ngo barwemereye kubashaka hanze y’igihugu.

Aha ni ho yagize ati "Igihe uruganda rwatubwiye gahunda yarwo, rukatwereka lisiti y’abakozi tugasanga hano badahari, tubemerera kubashaka hanze, ariko natwe tugahita dushyiraho gahunda yo kwigisha izo programu nshya zitabonetse mu Rwanda."

Ibi Minisitiri yabuivuze yerekana ko mu Rwanda, uruganda ruhabwa uburenganzira bwo gukora rumaze kwerekana umubare w’Abanyarwanda ruzaha akazi, kandi bikanagenzurwa.

Icyakora, ngo iyo babonye mu Rwanda imirimo uruganda rushaka gutanga nta bayishobora, babemerera kubashaka hanze.

Ibitekerezo   ( 19 )

Nonese ahubwo urwo ruganda tugiye kuza gukorera mu Rwanda ntirwajya rutanga list y’abakozi ruzakebera( qualifications ZABO) hanyuma hakaba hatangwa amahirwe mbere yo kuba bajya kwihugura bityo abanyarwanda tukabyungukiramo!Ni icyo gitekerezo mbona byafasha

Claudette yanditse ku itariki ya: 10-06-2026  →  Musubize

Nonese ahubwo urwo ruganda tugiye kuza gukorera mu Rwanda ntirwajya rutanga list y’abakozi ruzakebera( qualifications ZABO) hanyuma hakaba hatangwa amahirwe mbere yo kuba bajya kwihugura bityo abanyarwanda tukabyungukiramo!

Claudette yanditse ku itariki ya: 10-06-2026  →  Musubize

Urwo ruganda rukora iki?

Alias yanditse ku itariki ya: 10-06-2026  →  Musubize

iyi nkuru kidatanga details zose ishaka ibize iki cg ikora ibijyanye niki?
tukumva icyuho kirimo cg ntago mu Rwanda bari competent for that job

Pascal yanditse ku itariki ya: 10-06-2026  →  Musubize

Ibi ntago aribyo
Hari igihe usanga ubumenyi buhari nubwo muri education programs batanyigisha umuntu aba ashobora kuba yarabyize ahandi. Bagombaga gushyira imyanya kwisoko bakareba ko babura abantu.

Izina yanditse ku itariki ya: 10-06-2026  →  Musubize

Ko twize ubucukuzi mwaduhuje nabo ko muribo 200 tutabura aho twisanga

Deo yanditse ku itariki ya: 10-06-2026  →  Musubize

Nsinzi Niba numvise neza,ni gutese umunyemari yaza gushinga uruganda atarize inyigo irimo abakozi bazamukorera aho ibyo baza nazi, cg ngo amategure kare, kugezaho uruganda rufungura, Ayo ni amayeri yabanyurwo bashaka gukoresha bene wabo, bityo amafrws cg se amadorari bahembwa agasubira iwabo

Musabe yanditse ku itariki ya: 9-06-2026  →  Musubize

Kubwanjye numva mwazakora inkuru isobanura neza urwo ruganda,

Ikindi kidasobanutse neza nuburyo uruganda rwabuze abakozi nyamara rutaranze itangazo ry’akazi.

Nsoza nasabako inkuru nkizi zajya zikorerwa ubusesenguzi harebwa n’urwego rushinze ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gase na petroleum (RMB).

Jean de Dieu NGIRINSHUTI yanditse ku itariki ya: 9-06-2026  →  Musubize

Mwiriwe neza. Murakoze ko izo programmes zokwigisha abanyarwanda bakagira ubwo bumenyi. Naho ubundi baba ari bibi pe, mugihugu imyanya ya bantu 200 bakabura!!!

Mukarwego yanditse ku itariki ya: 9-06-2026  →  Musubize

Mwiriwe neza. Murakoze ko izo programmes zokwigisha abanyarwanda bakagira ubwo bumenyi. Naho ubundi baba ari bibi pe, mugihugu imyanya ya bantu 200 bakabura!!!

Mukarwego yanditse ku itariki ya: 9-06-2026  →  Musubize

nnx tutabeshye abo bazanye ni ibiki??? baba barize tutabeshye babuze murwanda???

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 9-06-2026  →  Musubize

Banyihereye Akazi se Ko mfite Experience nubushomeri kombona aribwose!

Iradukunda Afissa yanditse ku itariki ya: 9-06-2026  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka