Ubwo yagiranaga ikiganiro n’abari mu Itorero Indangamirwa, Icyiciro cya 16, Perezida Kagame yatangiriye ku isomo rigufi ry’Ikinyarwanda, aho yahereye ku gukosora amakosa amwe n’amwe aba Abanyarwanda bakora mu rurimi kavukire.
Yagize ati "CDS na IGP, ndumva twarumvikanye ko mugomba gushyiraho gahunda yo kwigisha Ikinyarwanda mu Ngabo na Polisi. Hari abantu bakigoreka Ikinyarwanda."
Umukuru w’Igihugu yahereye k’uru rubyiruko rurimo abiga n’abatuye mu mahanga, barimo n’abavuga Ikinyarwanda bibagoye cyane, abibutsa ko ibyo abakuru badashobora kwiga mu Kinyarwanda, bo bashobora kubifata biboroheye cyane.
Abarenga 700 ni bo bitabiriye Itorero Indangamirwa Icyiciro cya 16, bakaba bamaze ukwezi batozwa umuco nyarwanda, ubunyangamugayo no gukunda Igihugu.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu , Dr. Jean Damascene Bizimana yavuze ko muri iri torero babonyemo ibyonnyi, kuko basanzemo abasore babiri babaswe n’ibiyobyabwenge, ndetse n’abakobwa babiri batwaye inda zitateganyijwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|