Mu myaka 20 y’ubwizigame, abanyamigabane ba BPR bahawe inyungu itagura n’akabido k’amata - Depite Mujawabega
Muri raporo y’ibyavuye mu ngendo rusange Abadepite bakoreye mu Ntara kuva ku itariki 28 Gicurasi kugeza ku itariki 3 Kamena 2026 ndetse no mu Mujyi wa Kigali ku itariki ya 6 n’iya 7 Kamena 2026, byagaragaje ko hari abanyamigabane ba Banki y’Abaturage (BPR) babuze uburenganzira ku migabane yabo muri iyo banki kandi bakaba batazi ikibitera.
Ashimangira iby’icyo kibazo cya Banki y’Abaturage (BPR), Depite Mujawabega Yvonne yagaragaje ko rwose abanyamigabane b’iyo banki, bakomeje kwibaza uko bizagenda ngo babone uburenganzira ku mibane yabo, kuko nta makuru babona.
Depite Mujawabega, yihereyeho ubwe nk’umunyamigabane wa BPR, yavuze ko yatangajwe no kubona ukuntu ikora, asobanura ko kubera ko icyo kibazo cyayo cyo kutishyura abanyamigabane bayo gikomeza kigaruka kenshi, muri Werurwe uyu mwaka wa 2026, yabaye nk’ibeshya ko hari icyo irimo gukora, maze yoherereza amafaranga mu buryo bw’ubutumwa bugufi kuri telefoni (MoMo), yitwa ko ari inyungu ku migabane yabo. Gusa, ayo mafaranga ngo yaje ari macye cyane ku buryo abenshi bibajije uko abarwa, ibishingirwaho agenwa n’ibindi byinshi.
Yagize ati, “ Ayo mafaranga nanjye narayabonye kuri telefoni, nabonye agera ku 1900 Frw, kandi ndi umunyamigabane wa BPR mu myaka isaga 20, nabonye 1900 Frw ku butumwa bwa MoMo kandi ubwo ndi mu babonye menshi, kuko hari bagenzi banjye, twavuganye nabo bayabonye, umwe akavuga ko yabonye 300Frw, undi 600Frw, ukibaza uko izo nyungu zibarwa, icyo banki yashingiyeho ijya kuzigena. Niba umuntu ahabwa inyungu ku migabane zitashobora no kwishyura Mitiweri y’umwana umwe kuri ba bandi baba mu cyiciro cyo hasi kibanza, akaba atagura n’akabido k’amata…”.
Abanyamigabane ba Banki y’Abaturage, mu bihe bitandukanye bakomeje kugaragaza ko usibye kudahabwa amafaranga y’inyungu ku migabane yabo, yagiye igurishwa mu bigo bitandukanye birimo nka Atlass Mara na KCB, batanafite ibyemezo by’amafaranga yabo, ingano yayo n’uko yagiye yunguka, ku buryo uwashaka kuyakuramo yayatwara.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 09 Mutarama 2025, Perezida Kagame yakiriye ikibazo gisa nk’icyo yari yajegejweho mu mwaka wari wawubanjirije wa 2024, ku kibazo cy’abanyamigabane ba BPR bakiri mu gihirahiro cy’imigabane yabo batazi irengero ryayo, kuko batayihabwa cyangwa ngo bahabwe inyungu ziyikomokaho.
Icyo gihe, Perezida Kagame yagaragaje ko nubwo atakurikiranye ngo abe yazanye igisubizo, ariko ikibazo cyabo baturage yakigejeje ku babishinzwe mu nama y’Abaminisitiri ngo gikurikiranwe, kandi ko akeka ko cyahawe umurongo.
Agira ati “Naratumitse, nabwiye ababishinzwe muri Minisiteri ndetse nabivugiye mu Nama y’Abaminisitiri, ariko ikibazo nagize ni uko ntakurikiranye ngo menye uko byagenze ariko naratumitse”.
Nyuma y’icyo gihe, hari amakuru yatangajwe avuga ko Minisiteri y’Imari n’igenamigambi yakurikiranye icyo kibazo, kandi hari amakuru yatangaje ko kugeza mu Ugushyingo 2024, abanyamuryango bato ba BPR bari bamaze kwandikwa.
Yagize ati, “Hari amakuru makeya twakiriye avuga ko kugeza ubu KCB iri gushyira mu buryo bw’ikoranabuhanga amakuru ya buri munyamurynago, kugira ngo azahabwe icyemezo cy’imigabane ye n’uko yungutse, kandi ko bitarenze ukwezi kwa Gashyantare 2025 icyo gikorwa kizaba kimaze kurangira”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|