Ibya Diporomasi ku Bajenosideri b’Abarundi bikwiye guhindura isura - Senateri Dusingizemungu
Prof. Senateri Dusingizemungu Jean Pierre, asanga ibyo gukomeza kwizera ko Diporomasi izakemura ikibazo cy’Abarundi bakoze Jenoside mu Rwanda, bikwiye guhindura isura, kuko uko bikorwa nta gisubizo gifatika bitanga.
Prof. Dusingizemungu avuga ko Abarundi bakoze Jenoside bica Abatutsi mu bice bitandukanye by’u Rwanda muri za Bugesera, no ku Mayaga kandi ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakomeje gusaba ko Leta y’u Rwanda yakorana n’iy’Uburundi, abakoze ibyaha bagahanwa, ariko ntacyo byatanze.
Kuba ibyakozwe ntacyo byatanze kandi inzira byakozwemo ikaba ariyo ukomeje kunyurwa ngo bikemuke, nibyo Prof. Dusingizemungu aheraho avuga ko bikwiye guhindura isura, agereranyije n’imyitwarire y’abayobozi bakuru b’Igihugu cy’Uburundi muri iyi minsi.
Agira ati, "Abarundi bakoze Jenoside mu Rwanda bica Abatutsi aho bakambitse hose, ku Mayaga ho bigishije n’Abahutu ubugome bwo kwica Abatutsi bakabakuramo imitima bakayotsa bakayirya, none ngo dukomeze dutegereze ibya Diporomasi, ngo Abarundi bazahanwe, nibyo Diporomasi turayemera, ariko nikorwe mu buryo bushingiye ku kuri, ubutabera buboneke, ariko bikwiye guhinduka".
Dusingizemu avuga ko mumboni ze Abayobozi b’Uburundi badateze kwemezwa na Diporomasi, kuko na n’ubu bakomeje gushyigikira abajenosideri basize bahekuye u Rwanda, ku buryo bigaragara ko nta cyizere cy’uko bazemera gutanga Abarundi bakoze Jenoside mu Rwanda bakica Abatutsi mu buryo bw’ubugome.
Agira ati, "Iyo ndebye ukuntu Abayobozi bakuru b’Uburundi bakomeje gufasha Interahamwe na FDLR, nsanga ibya Diporomasi ntacyo biri gutanga, kuko bakomeje umugambi basize bakoze hano ku Mayaga, ahubwo uroye neza wasanga muri bariya bayobozi bakuru b’Uburundi, harimo n’abakoze Jenoside hano ubwo bari muri izo nkambi".
Igitabo cy’amateka ku ruhare rw’Abarundi muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga kihutishwe
Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, arasaba ko Igitabo kivuga ku ruhare rw’abarundi bakoze Jenoside mu Rwanda cyihutishwa kigasobanurwa, kugira ngo Igihugu cy’Uburundi kimenye ukuri kirekere gukomeza gukerensa u Rwanda, gishyigikira ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku Mayaga mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango, ahahoze inkambi y’abarundi ya Nyagahama, bagize uruhare mu kwica Abatutsi bari barahungiye kuri Komini Ntongwe, yavuze ko nta kabuza amakuru y’Abarundi ari kwandikwa akwiye kwihutishwa agasobanurwa.
Ubuhamya butangwa n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga, bugaruka cyane ku ruhare rw’Abarundi, bari bakambitse mu Nkambi ya Nyagahama, hafi ya Komini Ntongwe.
Ikibashengura umutima cyane ni ukuba nta Murundi n’umwe urafatwa ngo ashyikirizwe ubutabera, kubera Jenoside, inzira y’ibiganiro hagati y’uburundi n’u Rwanda ngo hashakishwe abakekwaho gukora Jenoside yizezwaga abarokotseaha ku Mayaga nayo ikaba ntacyizere itanga, nyuma y’uko Igihugu cy’Uburundi gukimeje gushyigikira abasize bakoze Jenosde mu Rwanda n’ingengabitekerezo yabo.
Senateri Disingizemungu asobanura ko kugira ngo ukuri kuge ahagaragara, igitabo gifite amakuru ku ruhare rw’Abarundi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyihutishwa, maze ibyo uburundi bwigira bikajya hanze.
Agira ati, "Icyo gitabo cyanditswe n’uwitwa Mugabo ubu kiri gusobanurirwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingani mboneragihugu, abarokotse ba hano ku Mayaga, nimusabe ko namwe baza kukibasobanurira, murebe niba ntabyo mwakongeramo, kugira ngo Uburundi bwirirwa butujondora, bumwenye uruhare bufite, kandi ntawe ugomba gutuma tubyihorera".
Senateri Prof Dusingizemungu avuga ko icyo gitabo gisohotse, cyashyira ukuri ahagaragara, bityo kikigisha amateka abakiri bato, kuko cyashyirwa munzu y’Amateka imaze kuzura ku Mayaga ahubatse urwibutso rwa Jenoside rwa Kinazi.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyamayaga barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, AGSF, Evode Munyurangabo, we avuga ko Abarundi n’abandi bajenosideri ba ruharwa barimo n’abatararyozwa ibyo bakoze ngo hatanwgwe ubutabera, bizashyirwa mu nzu y’amateka imaze kuzura ku rwibutso rw’Akarere rwa Kinazi, ahateganyijwe icyumba cy’umukara chambre noir izaba ifungiyemo bene abo.
Agira ati, "Icyo cyumba cy’Umukara kiri ahagana hasi munzu y’Amateka kizaba kirimo amafoto y’abo ba Ruharwa, Abe ariho tubafungira nk’ikimenyetso cya Jenoside ndengakamere bakoze hano".
Baba ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, Minisiteri zitandukanye, n’umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jneosde yakorewe Abatutsi, bishimira kuba iyi nzu y’amateka imaze kuzura, bityo ko izafasha mu gukomeza kubumbatiza amateka ya Jenoside ku Mayaga.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kinazi ruruhukiyemo imibiri isaba ibihumbi 63, ubwo hibukwaga ku nshyuiro ya 32 jenoside yakorewe Abatutsi aha ku Mayaga, hakaba hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 32 yimuwe mu mva zitari zihesheje icyubahiro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|