Iburasirazuba:Hegitari zisaga ibihumbi 10 z’umuceri zishingiwe hafi ijana ku ijana
Abahinzi b’umuceri ni bamwe mu bashimirwa kuba baramaze kumva no gusobanukirwa neza akamaro ko gushinganisha ibihingwa byabo mu rwego rwo kwirinda igihombo gishobora guterwa n’ibiza cyangwa ibindi byakwibasira imyaka.
Mbere y’uko Leta y’u Rwanda itangiza gahunda yo gushinganisha ibihingwa n’amatungo mu 2019 (Tekana urishingiwe muhinzi-mworozi), abahinzi bahuraga n’ibibazo bikomeye birimo ibihombo baterwaga n’ibiza n’ibindi bishobora kwibasira imyaka, bikarangirira aho buri wese akiyakira kuko nta yandi mahitamo yabaga afite.
Nubwo kuva mu myaka itandatu ishize iyi gahunda itangijwe imibare igaragaza ko ubwitabire bw’abahinzi n’aborozi bukiri hasi, ariko usanga abahinga umuceri barayakiranye yombi.
Nko mu Ntara y’Iburasirazuba icyo gihingwa cyishingiwe ku kigero kiri hejuru ya 90% muri hegitari zirenga ibihumbi 10 uhingwaho mu Turere dutandatu.
Nk’ubu mu Karere ka Bugesera umuceri uhinze kuri hegitari 2351 umaze kwishingirwa ukaba uri ku kigero cya 63%, mu gihe muri Kayonza bawuhinze ku buso bungana na hegitari 2550 zose zikaba zishingiwe.
I Ngoma naho bahinze umuceli kuri hegitari 1250, biyemeza kuwufatira ubwishingizi ijana ku ijana, ndetse na Gatsibo babigira batyo.
Nyagatare ho rero besheje imihigo kurushaho kuko byari biteganyijwe ko bawuhinga kuri hegitari 2096, ukaza guhingwa kuri hegitari 2106.5 ukaba wishingiwe ku kigero cya 100.5%.
I Kirehe naho ubwishingizi ni ijana ku ijana.
Abayobozi b’utu Turere bavuga ko kuba abahinga umuceri bafite imyumvire iri hejuru cyane y’abahinga ibindi bihingwa birimo ibigori, ibirayi, ibishyimbo, Soya, imyumbati, imiteja n’urusenda, akenshi biterwa n’uko bakorera ahantu hanini bakagira impungenge ku bishobora gukoma mu nkokora umusaruro wabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Richard Gasana agira ati “Aba bahinzi baba bakorera ahantu hanini bagashoramo byinshi, na bo bakumva ingaruka zishobora kuba mu kutishingira ibihingwa byabo. Ikindi ni uko abahinzi bakorera muri izo koperative baba bamaze kugira imyumvire mizima bumva neza akamaro kabyo.”
Nubwo imibare y’ubwishintgizi ku gihingwa cy’umuceri igenda itera imbere, mu bindi bihingwa byishingirwa imyumvire iracyari hagati y’icumi na makumyabili ku ijana.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) w’agateganyo, Dr. Solange Uwituze, avuga ko ubu bafite ingamba zizafasha abahinzi-borozi kuzamura imyumvire.
Yagize ati “ Muri iyi gahunda yo guhuza ubutaka turimo bazajya bafata ubwishingizi icyarimwe, n’utabasha kubufata bamugurize azishyure ku musaruro. Abo bataratinyuka kujyamo ni akazi kacu nka MINAGRI na RAB, kugira ngo ibyiza by’ubwishingizi birute ubwoba abantu bafite.”
Leta itanga nkunganire ya 40% ku bwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo andi 60% akishyurwa n’umuhinzi mworozi.
Kuva iyi gahunda yatangizwa mu 2019, Leta imaze gushora miliyari 5.125 muri iyi Nkunganire, naho ibigo by’imari 18 bikaba byaramaze kwinjira mu bafatanyabikorwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|