Ibitaro bya CHUK mu nzira bigana i Masaka

Mu rwego rwo kunoza serivisi z’ubuvuzi, muri Weurwe 2023 u Rwanda rwatangije umushinga wo kwagura mu bushobozi n’ubunini Ibitaro bya Masaka mu Karere ka Kicukiro ahateganyijwe kuzimurirwa ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali.

Ni ibitaro biri kubakwa n’Ikigo cy’Abashinwa cya Shanghai Construction Group Co. Ltd, bikaba biteganyijwe ko bizuzura bitwaye miliyari 85 Frw, angana n’Ama-Yuan miliyoni 580.

Nibyuzura, bizaba bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 827, ni ukuvuga ibitanda abarwayi bashobora kuryamaho. CHUK ubu yakiraga abarwayi bagera kuri 400 bivuze ko bizaba byikubye kabiri.

Nyuma y’imyaka ibiri y’imirimo kuri ubu, babinyujije ku rubuga rwabo rwa X, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire, (Rwanda Housing Authority), cyatangaje ko imirimo yo kubaka no kwagura Ibitaro bya Masaka igeze kuri 96%.

Ibi bivuze ko haburaga gato ngo byuzure nkuko imibare igaragaza ko ari ijanisha rya kane gusa ku ijana (4%).

Mu mafoto basakaje rubuga rwabo rwa X, harimo n’agaragaza bimwe mu bikoresho bigezweho bizifashishwa mu kuvura abarwayi byamaze kugezwamo.

Byubatswe mu buryo bugezweho, bifite icyumba gishyirwamo ibitanda icyenda, igishyirwamo bine, bibiri ndetse n’igishyirwamo igitanda kimwe kandi byose usanga ari bigari.

Bitandukanye n’ibindi bitaro, buri cyumba kigiye gifite ubwiherero n’ubwogero bwacyo ibintu bitari bisanzwe.

Byubatswe kandi mu buryo bubungabunga ibidukikije kuko umwuka uba winjira mu nzu bidasabye gucana bya byuma bikonjesha kandi buri cyose kikagira n’ibaraza hanze, aho umurwayi utangiye koroherwa ashobora kotera Izuba no kumva amahumbezi.

Hari inzira nziza zigana mu byumba kandi zorohereza n’abafite ubumuga ariko hakaba haranateganyijwe za ’assanseur’ zifasha mu kugera mu magorofa atandukanye.
Ibi bitaro biri mu gace kahariwe ibikorwa by’ubuvuzi aho hafi yabyo hari Ibitaro bya IRCAD Africa bizajya byigisha kubaga indwara za kanseri zifata urwungano ngogozi no kwigisha abaganga kubaga bakoresheje ‘Robot’ cyangwa kubaga udasatuye ahantu hanini.

Hari kandi ibitaro bizajya bivura umutima by’umwihariko, hakaba n’indi mishinga myinshi iteganya kuzahashyirwa ngo izafashe mu buvuzi n’ubushakashatsi.

Kuba imirimo yo kwagura ibitaro bya Masaka irimo kugera ku musozo ni igisobanuro cyiza cy’uko ibya CHUK nta gihe kinini bifite aho bisanzwe bikorera mu Mujyi.

Ahubwo igisigaye kwibazwa ni ese aho byakoreraga hazakorerwa iki?

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka