Dubai irashaka Avoka z’u Rwanda

Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano, abayobozi mu nzego zitandukanye bagaragaje aho igihugu kigeze mu iterambere, harimo n’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga.

Muri ibyo, Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, yavuze ko abo muri Dubai bakeneye avoka zo mu Rwanda, aho yagize ati "Dubai yantumye ngo ikeneye avoka zo mu Rwanda. Mumfashe kuzishaka."

Mu mwaka wa 2024/2025, u Rwanda rwohereje mu mahanga toni zigera ku 4,200 za Avoka.

Ibi bigaragaza izamuka rikomeye cyane kuko mu 2018/2019, u Rwanda rwoherezaga toni zitaragera ku 1,000 byiyongereye bigera kuri toni 4,200 mu myaka ya vuba.

Mu 2022/2023, izoherezwa mu mahanga byari hafi toni 3,200.

Iteganyagihe rya Guverinoma n’inganda rigaragaza ko, bitewe n’uko ibiti bishya byatewe bigenda bikura neza, u Rwanda rushobora kugera ku toni zigera kuri 16,000 za avoka zoherezwa mu mahanga buri mwaka bitarenze 2026.

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) ni kimwe mu bihugu bikomeye cyane mu gukoresha avoka mu karere k’Ikigobe.

Mu 2024, UAE yakoresheje toni zigera ku 22,000 z’avoka. Hamwe na Arabie Saoudite, ibi bihugu byombi bihariye 89% by’avoka zose zikoreshwa muri kariya karere.

Ibi bisobanura ko Dubai (nk’umujyi n’ihuriro rikuru ry’ibiribwa muri UAE) ari irembo rikomeye ryinjiriramo avoka zigenewe Isoko ryo mu Burasirazuba bwo Hagati (Middle East).

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka