Diyosezi ya Kabgayi yatumiye abakozi b’ibigo byayo, abarenga igihumbi bitaba Karame

Musenyeri Barthazar Ntivuguruzwa, avuga ko Diyosezi ya Kabgayi, izakomeza kunganira Leta mu guhanga imirimo mishya, mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza.

Hari mu birori byo kwizihiza umunsi w’Umurimo, byabereye muri Hotel Saint-Andre Kabgayi, kimwe mu bigo bya Diyosezi gitanga serivisi zo kwakira abantu, n’ubukerarugendo mu Karere ka Muhanga.

Muri ibi birori, Diyosezi ya Kabgayi yari yatumiye abakozi b’ibigo byayo byose ngo bishimire unusaruro w’umurimo w’amaboko yabo.

Abakozi barenga igihumbi, buri gitondo bava mu bice bitandukaye by’Umujyi wa Muhanga, bajya ku kazi gaturuka kuri serivisi zitangwa na Diyosezi ya Kabgayi mu mujyi wa Muhanga.

Izi servisi zirimo ibitaro byo ku rwego rwa kabili bya Kabgayi , n’ishami ryabyo rivura amaso, ibigo by’ubucuruzi nka Hotel Saint-andre Kabgayi, Icapiro rya Kabgayi, ibigo by’amashuri, Kaminuza ya ICK, Hotel Lucerna, Lumina I&II, Iseminari nto ya Kabgayi, Iseminari nkuru Philosophicum Kabgayi n’ibindi bitanga akazi muri uwo mujyi wa Muhanga.

Yagize ati, “Si icyivugo nivuga ariko sinshidikanya ko Diyosezi ya Kabgayi ihanga imirimo mishya, kandi tuzakomeza gufatanya na Leta mu guhanga imirimo mishya, kuko nibwo za serivisi zigenda zizamura ubushobozi, ku musaruro dusangira warushijeho kwiyongera."

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline na we wari mu batumiwe, avuga ko kwizihiza umunsi w’Umurimo ari umwanya wo kunoza serivisi zisanzwe, guhanga udushya no guharanira kwiteza imbere, hatangwa serisi zinoze, no kubyaza umusaruro akazi kakozwe.

Agira ati, “Kuba tungana gutya ku munsi w’umurimo turazirikana uruhare rukomeye Igihugu cyacu, kiba cyarubatse kugira ngo umusanzu wa buri wese wubake Igihugu. Umusanzu wa buri wese urakenewe ngo Igihugu cyacu gitere imbere."

Umuyobozi wa Hotel Saint-Andre Kabgayi Padiri Prosper Niyonagira, avuga ko mu mirimo ihangwa muri Diyosezi ya Kabgayi, harimo n’itangwa n’iyo Hotel, kandi ko bakomeje gushyiraho gahunda zituma abakozi ba Hotel bagira ubuzima bwiza.

Agira ati, ‘Ibi bikorwa ni ibyo kwita ku bakiriya, ariko tunateza imbere umurimo, twakira abantu bose kandi abaza baba bakoreye amafaranga, natwe bakayatuzanira tukabaha serivisi nziza, abantu bakaruhuka, bagategura imishinga yabo, bakamererwa neza, n’abakozi bacu bakabona uko biteza imbere”.

Padiri Eugene Dushimimana umuyobozi mukuru ushinzwe umutungo wa Diyosezi, avuga ko nk’abapadiri bigisha abakirisitu bagomba kwigira kuri Yozefu Mutagatifu, kuko umurimo uhesha ishema uwukora, cyane ko abicwa no kutagira umurimo ari bo benshi, kurusha abicwa n’akazi.

Agira ati, “Ufite akazi agira icyubahiro kurusha utagafite, ni ngombwa ko abahanga imirimo bashimirwa kuko na Yozefu Mutagatifu, ari urugero n’umurinzi w’abakozi. Avuga ko ukora umurimo n’iyo waba uciriritse, kugira akazi bitandukanye no kuba inkorabusa, kandi biri mu mugani w’ikinyarwanda aho bavuga ngo umurunga w’iminsi ni umurimo”.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka