Amahoro n’iterambere ntibyagerwaho hatarengerwa ibidukikije - Dr Justin Nsengiyumva

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko, Amahoro n’iterambere bitagerwaho ngo birambe hatabayeho kurengera ibidukikije, ari nayo mpamvu mu byo u Rwanda rwashyize ku isonga mu myaka 30 ishize harimo n’ingamba zo kubirengera.

Ni bumwe mu butumwa bukubiye mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori byo guhemba abayobozi babaye indashyikirwa mu kubungabunga ibidukikije mu mwaka wa 2025, byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku mugoroba w’iya 28 Ukwakira.

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko mu myaka 20 ishize, u Rwanda rwatangije igikorwa cyo ‘Kwita Izina’, aho buri mwaka hitwa amazina abana b’ingagi bavutse mu mwaka uheruka.

Yagize ati “Hari igihe ingagi zo mu misozi zari mu kaga k’ubwoko bw’inyamaswa bwarimo gushira burundu. Ariko kubera ibikorwa byo kuzibungabunga, ubu umubare wazo wageze ku zirenga igihumbi, wikubye kane ugereranyije n’uwariho mbere, bityo tukishimira kuvuga ko zitakiri mu kaga k’ubwoko bw’inyamaswa buzashira zikazima.”

Dr. Nsengiyumva yanagaragaje ko mu rwego rwo kurengera no kubungabunga ibidukikije u Rwanda rutagarukiye ku kwita no kubungabunga Ingagi gusa, kuko mu myaka 15 ishize, rwafashe icyemezo gikomeye cyo gusana ibidukikije bya Parike y’Akagera, binyuze mu bufatanye bwa Leta n’abikorera, hamwe n’Umuryango udaharanira inyungu uzobereye mu kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima, (African Parks).

Yagiuze ati “Kuva icyo gihe, umubare w’inyamaswa nini ziba muri Parike y’Akagera wikubye kabiri, uva ku nyamaswa zigera ku 5,000 ugera hafi ku 12,000, kandi ubu parike irihagije mu mikorere yayo. Intare zasubijwe muri parike mu mwaka wa 2015 nyuma y’uko zari zarashize mu 1994, hakurikiraho kugarura Inkura z’umukara (Black Rhinos), hamwe no kuzana izera (White Rhinos), biba amateka yo kuba ari bwo bwari bubaye ubwa mbere habayeho kwimura inkura nyinshi icyarimwe.”

Minisitiri w’Intebe yashimiye abafatanyabikorwa babigizemo uruhare barimo Howard G. Buffett Foundation, wagize uruhare rukomeye mu gikorwa cyo kwimura inyamaswa zirimo Intare n’Inkura zivanwa mu bihugu zarimo mu buryo bwo kuzitwara mu ndege.
Aha kandi uyu muyobozi yagaragaje ko byose bidashobora kugerwaho hatabayeho ubufatanye n’uruhare rw’abaturage baturiye parike.

Yagize ati “Abo baturage ubu babaye bamwe mu ba mbere barinda bakanabungabunga ibidukikije, kandi bungukira mu bikorwa byo kubungabunga inyamaswa. Mu by’ukuri, muri Afurika hose, hari ubushake bukomeye bwo kubungabunga ibidukikije nk’imbarutso y’impinduka mu bukungu.”

Minisitiri w’Intebe yanavuze ko Parike z’igihugu zitagarukira gusa ku bukerarugendo, ahubwo zinatanga amahirwe menshi yo guhanga udushya no guteza imbere ubukungu, uhereye ku gukoresha ikoranabuhanga mu gukurikirana inyamaswa, kugeza no ku bushakashatsi bwifashisha ubusesenguzi bwa ADN kugira ngo hasuzumwe ubwoko butandukanye bw’ibinyabuzima.

Yagize ati “Ntidushobora kwemera ko parike zo muri Afurika zikoreshwa n’imitwe y’iterabwoba cyangwa amatsinda y’abagizi ba nabi agamije guhungabanya umutekano. Nifashishije ubu buryo, ndashaka gushimira Perezida Donald Trump ku buyobozi bwe bwiza n’uruhare agaragaza mu nzira y’amahoro mu Karere kacu.”

Yakomeje agira ati “Amasezerano y’ubufatanye mu bukungu bw’Akarere, yemejwe binyuze mu masezerano y’amahoro ya Washington, ateganya uburyo bukomeye bwo gufatanya hagati y’u Rwanda na RDC mu kubungabunga inyamaswa no guteza imbere ubukerarugendo. Twizeye ko U.S. Foundation for International Conservation yashinzwe vuba izafasha gushyigikira amahoro mu karere, binyuze mu bikorwa bifatika byateza imbere imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage bacu.”

Yanashimye by’umwihariko Rob Walton ku ruhare rudasanzwe mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije muri Afurika, by’umwihariko mu Rwanda, birimo gutangiza umushinga African Conservation Academy ukorera muri Parike y’Akagera, hagamijwe gutanga amasomo yisumbuye ku kubungabunga ibidukikije ku bantu baturutse hirya no hino muri Afurika.

Ibi bigaragaza ko iyo dukoranye, dushobora kubaka ejo heza ku bana bacu no ku isi yacu.

ICCF U.S. Congressional International Conservation Leadership Gala, ni umwe mu mihango ikomeye ibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagamijwe guteza imbere ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije ku rwego mpuzamahanga.

Ni umuhango uhuriza hamwe abantu barenga 200 barimo, abagize Guverinoma, Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, abayobozi mpuzamahanga n’abanyapolitiki, abayobozi b’amashyirahamwe mpuzamahanga y’abikorera n’imiryango itari iya Leta (NGOs), ibyamamare hamwe n’imiryango iharanira kubungabunga ibidukikije.

Kuva iki gikorwa cyatangizwa mu 2006 cyagiye cyitabirwa n’abantu bakomeye ku isi barimo, Umwami Charles III, Jeff Bezos (washinze Amazon na Bezos Earth Fund), Umwamikazi Noor wa Yorudaniya, Igikomangoma Albert II wa Monaco, hamwe na ba Perezida ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika barimo George H. W. Bush na Bill Clinton.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka