Akademi y’ikidage mu Rwanda yabonye uburenganzira bwo gutanga impamyabushobozi mpuzamahanga

Akademi yigisha Ikidage mu Rwanda yavuze ko yabonye uburenganzira bwo gutanga impamyabumenyi (certificat) mpuazamahanga, bikaba bizafungurira Abanyarwanda benshi amarembo yo kwiga no gukorera ku rwego mpuzamahanga.

Mwizerwa Murisa
Mwizerwa Murisa

Ibi kandi ngo bizatuma ururimi rw’Ikidage rugenda ruba igikoresho cy’ingenzi mu kubaka ejo hazaza h’urubyiruko n’abanyamwuga batandukanye.

Ibi byatangajwe na Bwana Mwizerwa Murisa Umuyobozi wa German Language Academy Kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2025, mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije kumenyekanisha ku mugaragaro itangizwa ry’ikizamini mpuzamahanga cya European Consortium for the Certificate of Attainment in Modern Languages (ECL) mu rurimi rw’Ikidage mu Rwanda.

Bwana Mwizerwa Murisa yavuze ko kuva German Language Academy yatangira ibikorwa byayo mu 2022, imaze gufasha Abanyarwanda barenga 1,000 kwiga no gusobanukirwa ururimi rw’Ikidage. Muri abo bose, abarenga 200 bamaze kubona visa.

Ati: “Twishimira ko German Language Academy imaze gufasha abantu benshi. Abasaga 200 bamaze kubona visa, kandi hari n’abandi benshi bakora mu bigo bitandukanye biterwa inkunga n’Abadage, ndetse n’abakorera Ambasade y’u Budage mu Rwanda.”

Yakomeje asobanura ko iri shuri rifasha kandi Abanyarwanda bakorera imiryango n’ibigo mpuzamahanga bifitanye isano n’u Budage, binyuze mu kubaha amahugurwa n’ubumenyi bukenewe mu kazi kabo ka buri munsi.

Umuyobozi wa German Language Academy yagarutse no ku bufatanye iri shuri rifitanye n’amashuri yisumbuye atandukanye mu gihugu, aho batanga amahugurwa y’Ikidage binyuze mu matsinda yihariye (clubs).

Ati: “Dufitanye imikoranire n’amashuri menshi yisumbuye, aho dutoza urubyiruko Ikidage binyuze muri clubs, bigatuma batangira kurumenya bakiri bato.”

Yongeyeho ko nubwo iri shuri ryatangiye mu 2022, ari ubu bwo ryemerewe ku mugaragaro gutanga ibizamini bituma uwabitsinze ahabwa impamyabushobozi (certificate) yemewe ku rwego mpuzamahanga. Yatangaje ko ibizamini bya mbere bya ECL biteganyijwe mu kwezi kwa Kabiri 2026.

Ati: “Ni intambwe ikomeye kuri twe no ku Rwanda. Abanyeshuri bazajya babona icyemezo mpuzamahanga batagombye kujya kugikorera hanze y’igihugu.”

Munezero Marie, ni umunyeshuri wize muri German Language Academy, ubu akaba ari umwe mu bakozi b’iri shuri, yavuze ko yishimira cyane amahirwe yabonye binyuze muri iki kigo.

Yagize ati: “Nishimiye cyane kuba ndi muri iri shuri. Rifite uruhare runini ku buzima bwanjye. Nahageze nsanzwe mfite urwego runaka rw’Ikidage, ariko uburyo bigisha hano bwihuta kandi bufite ireme.”

Uyu munyeshuri yasobanuye ko mu gihe gito, yashoboye kuva ku rwego rwa A1 agera kuri B2, abikesha kwitanga no gushyira imbaraga mu byo akora.

Ati: “Niga ibintu byose nshyizeho umutima. Mu mezi ari hagati ya arindwi n’umunani, nari maze kuva kuri A1 ngera kuri B2. Ibyo byamfashije kugira icyizere cy’uko nshobora gutsinda ikizamini mpuzamahanga.”

Yongeyeho ko yaje mu Rwanda mu kwezi kwa Mata 2025, ahita yiyunga na German Language Academy, aho yakomeje kwiga ndetse anatangira gufasha abandi abanyeshuri mu rwego rw’ubwarimu.

Uyu munyeshuri yasabye urubyiruko rw’u Rwanda gushyira imbaraga mu kwiga indimi zitandukanye, cyane cyane Ikidage.

Ati: “Kumenya indimi nyinshi ni amahirwe akomeye ku isi y’uyu munsi. Iyo uzi Ikidage, ubona amahirwe menshi yo kwiga no gukorera mu Budage, harimo na gahunda zo kwiga ugakorera umushahara.”

Yongeyeho ko abiga Ikidage muri izi gahunda bahembwa amafaranga atari make.
Ati: “Hari aho uhembwa nka 1,250 by’amayero ku kwezi. Ayo mafaranga ashobora gufasha umuryango wawe, inshuti zawe, ndetse akagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.”
Ashimangira ko nubwo Icyongereza ari ururimi mpuzamahanga, Ikidage na cyo gifite amahirwe menshi ku warumenye neza.

Iyi mpamyabumenyi mpuzamahanga ku rurimi rw’ikidage, ni ku nshuro ya mbere igiye gutangwa mu Rwanda

ECL ni impamyabumenyi mpuzamahanga itangwa na European Consortium for the Certificate of Attainment in Modern Languages, igaragaza ubumenyi bwemewe mu rurimi runaka ikurikije urwego kandi ifite akamaro kanini mu gufasha umuntu kubona amahirwe yo kwiga mu mashuri yo hanze, gusaba visa by’umwihariko mu Burayi, no kwemerwa mu kazi gasaba ururimi rw’amahanga; yongerera agaciro Umwirondoro, ikemeza ko ushoboye gusoma, kwandika, kumva no kuvuga mu rurimi wize ku rwego mpuzamahanga, bityo ikaba urufunguzo rwo kwagura amahirwe y’uburezi, umwuga n’imibereho ku isi yose.

Iyi mpamyabumenyi itangwa gusa mu bihugu 5 bya Afrika: Misiri, Algeria, Morocco, Repubulika ya Congo n’u Rwanda

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka