Abatwara Moto z’amashanyarazi bari kugaruza amafaranga bambuwe na lisansi

Buri munsi, abamotari benshi mu Rwanda binjiza amafaranga meza mu gutwara abagenzi, ariko bakongera bakayagura lisansi, ntibagire icyo basigarana gifatika.

Abamotari ntibakeneye guparika moto, ngo bareke akazi bakora neza kakabatungira imiryango, ahubwo bakeneye uko ayo binjije bayazigama. Moto zikoresha amashanyarazi, ni bwo buryo bwonyine buzabafasha gutahana amafaranga yabo bakoreye buri munsi.

Muri aba bamotari, harimo Eugene Kanyandekwe. Buri gitondo mbere y’uko izuba rirasa, Kanyandekwe afata moto ye akagana ahari abantu benshi bajya mu kazi mu mihanda ya Kigali.

Kimwe n’abandi batwara moto ibihumbi, umunsi we uba ugizwe n’intera agenda, umubare w’abagenzi atwara ndetse n’amafaranga asigarana ku mugoroba.

Mu myaka yashize, gukora imibare y’inyungu byagiye birushaho kumugora. Ibiciro bya lisansi byahoraga bihindagurika, amafaranga yo gukora akaguma ari menshi, bikamusaba gukora amasaha menshi kugira ngo abashe kubona amafaranga nk’ayo yabonaga mbere.

Nubwo moto yamuhaga imibereho, ntiyamusigiraga amahirwe menshi yo kwizigamira cyangwa guteganyiriza ejo hazaza. Ubu ariko, avuga ko ibintu byatangiye guhinduka nyuma yo gutangira gukoresha moto y’amashanyarazi ya Spiro.

Kanyandekwe agira ati: "Impinduka si ikintu ubona rimwe gusa. Uyibona buri munsi. Iyo amafaranga ukoresha mu kazi agabanutse, ntuba ugitekereza gusa ku byo ugomba kwishyura uyu munsi. Utangira gutekereza ku hazaza, ku muryango wawe no ku mibereho yawe."

Inkuru ye ni imwe mu zigaragaza impinduka zikomeje kuba mu Rwanda mu gihe igihugu cyihutisha gahunda yo gukoresha uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu butangiza ibidukikije.

Kwiyongera kwa moto z’amashanyarazi ntabwo bihindura gusa uburyo abantu bagenda, ahubwo bihinduta n’imibereho y’abazitwara, utaretse n’imiryango yabo.

Sosiyete ya Spiro ivuga ko ubu mu Rwanda hari moto zayo z’amashanyarazi zirenga ibihumbi 25 ziri gukora, zifashwa na sitasiyo hafi 350 zo gusimburizaho bateri ziri hirya no hino mu gihugu. Iyi sosiyete ivuga ko u Rwanda rwabaye rimwe mu masoko yayo akomeye kuva yatangira ibikorwa mu myaka itatu ishize.

Nubwo iyi mibare ishimishije, ikintu gikurura benshi si ikoranabuhanga cyangwa kurengera ibidukikije gusa, ahubwo ni inyungu z’amafaranga.


Aho kuzigama bihinduka amahirwe

Abatwara moto bakoresha amafaranga menshi mu kugura lisansi. Ku bakodesha moto, umutwaro urushaho kwiyongera kuko bagomba no kwishyura amafaranga ya buri munsi ba nyirazo.

Moto z’amashanyarazi zitangiye kugabanya uwo mutwaro.

Spiro ivuga ko gusimbuza bateri yuzuye bitwara hafi amafaranga y’u Rwanda 2,450 kandi bikemerera moto gukora urugendo rugera kuri kilometero 75. Ku rundi ruhande, litiro imwe ya lisansi igura amafaranga 2,938 kandi ikaba yakwifashishwa mu gukora kilometero hagati ya 35 na 40 gusa.

Ku batwara moto bakora urugendo rurenze kilometero 200 ku munsi, iri tandukaniro ritanga inyungu zigaragara.

Kanyandekwe ati: "Mbere nakoraga akazi nkarangiza nkihutira kubara amafaranga lisansi yari yanyambuye. Ubu harimo itandukaniro rinini cyane. Nshobora kuzigama amafaranga ku buryo buhoraho."

Aya mafaranga ashobora kugaragara nk’ari make buri munsi, ariko iyo ateranyijwe mu mezi menshi ashobora kwishyura amashuri y’abana, ubwisungane mu kwivuza cyangwa gufasha umuryango kugira umutekano mu bukungu.

Umuyobozi Mukuru wa Spiro mu Rwanda, Amit Chawla, avuga ko iyi ari inkuru ikomeje kuba kimomo mu batwara moto ikoresha amashanyarazi.

Yagize ati: "Turashaka kuzamura imibereho y’abaturage. Abatwara moto benshi batubwira ko kubera amafaranga make bakoresha mu kazi, ubu basigarana menshi. Hari n’abatangiye guteganyiriza kugura moto zabo bwite."

Intego z’u Rwanda mu guteza imbere ubwikorezi bw’amashanyarazi

Izi mpinduka zirimo kuba mu gihe u Rwanda rukomeje kwiyubaka nk’umwe mu bayobozi ba Afurika mu guteza imbere ubwikorezi butangiza ibidukikije.

Mu mwaka wa 2025, Guverinoma y’u Rwanda yahagaritse kwandikisha moto nshya zikoresha lisansi mu Mujyi wa Kigali. Icyo cyemezo cyari kigamije kwihutisha ikoreshwa ry’ubundi buryo bwo gutwara abantu n’ibintu burengera ibidukikije.

Ni imwe muri politiki zikomeye Afurika yabonye mu rwego rw’ubwikorezi bw’amashanyarazi, kandi iri muri gahunda yagutse y’u Rwanda yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere, kunoza umwuka abaturage bahumeka no kugabanya amafaranga igihugu gikoresha gitumiza ibikomoka kuri peteroli mu mahanga.

Intego z’u Rwanda ntizishingiye gusa ku kubungabunga ibidukikije. Nk’igihugu kidacukura peteroli, gitumiza ibikomoka kuri yo byose hanze, kugabanya ikoreshwa rya lisansi bifasha no kugabanya amafaranga igihugu gisohora.

Ku ruhande rw’ibidukikije, inyungu ntizibarika

Amit Chawla avuga ko gusimbuza moto ikoresha lisansi indi y’amashanyarazi bishobora kugabanya imyuka ya dioxyde de carbone igera kuri toni ebyiri buri mwaka. Iyo bikozwe ku bihumbi byinshi bya moto, ingaruka nziza ku bidukikije ziba zikomeye.

Chawla asanga u Rwanda rwamaze kuba urugero rw’uko ejo hazaza h’ubwikorezi muri Afurika hashobora kuba hameze.

Yagize ati: "U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitekereza kure dukoreramo. Ubuyobozi bwacyo busobanukiwe agaciro k’igihe kirekire k’ubwikorezi bw’amashanyarazi. Amategeko, icyerekezo n’ubushake bwo guhanga udushya bituma u Rwanda ruba isoko ryihariye kuri twe."

Mu minsi ishize, Spiro yanahawe igihembo cy’Ikigo Gifite kizana impinduka mu buzima bw’abantu kurusha ibindi muri Afurika mu nama ya Africa CEO Forum yabereye i Kigali, ibintu byagaragaje ko abashoramari bakomeje kwitabira urwego rw’ubwikorezi bw’amashanyarazi n’ikoranabuhanga rirengera ibidukikije.

Uretse Spiro, urwego rw’ubwikorezi bukoresha amashanyarazi mu Rwanda rukomeje gukurura ibindi bigo bikora moto z’amashanyarazi, ibicunga sitasiyo zo gusimburizaho bateri ndetse n’abashoramari mu rwego rw’ingufu zisukuye. Ibi byose biri mu nkingi z’ingenzi za gahunda y’u Rwanda yo kugera ku bukungu butangiza ibidukikije no kuvanaho imyuka ihumanya ikirere bitarenze umwaka wa 2050.

Nubwo bimeze bityo, kuri Kanyandekwe n’abandi batwara moto, ejo hazaza hapimirwa ku mibereho yabo ya buri munsi aho kuba ku mibare y’ishoramari cyangwa politiki.

Ati: "Abantu bavuga moto z’amashanyarazi nk’ikoranabuhanga. Kuri twe ni amahirwe. Niba mbasha kuzigama menshi, nshobora gushora byinshi mu muryango wanjye. Niba ninjiza menshi, nshobora guteganya ejo hazaza aho guhora mpangayikishijwe no kubaho gusa. Iyo ni yo mpinduka nyakuri."

Reba ibindi muri iyi Video:

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi ntacyo bivuze kuko inyungu z’umugenzi ntizigaragara!

Nkusi Theoneste yanditse ku itariki ya: 1-06-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka